slider Ubukungu

Covid-19:Amabwiriza ya RURA agenga abamotari n’abagenzi,umugenzi ashobora kwigurira ‘casques’

Urwego ngenzuramikorere RURA rwasohoye amabwiriza yo kwirinda covid19,abamotari n’abagenzi bagomba kubahiriza harimo n’ibwiriza ry’uko umugenzi waba abishoboye yakwigurira ingofero (casquet) kugira ngo ayo mabwiriza abshe kubahirizwa nk’uko babisabwa.

Ni mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo abatwara abgenzi kuri moto bemererwe kongera gukora uwo murimo wabo nyuma y’amezi abiri asaga badaheruka gutwara umugenzi bitewe n’amabwiriza Leta yari yashyizeho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid19 cyageze mu Rwanda tariki 14 Werurwe 2020.

Kuri ubu biteganyijwe ko abamotari baztangira gusubira mu mihanda ariko batwaye abagenzi tariki ya 01 Kamena 2020 nk’uko byemejwe n’inama y’abinmisitiri yateranye tariki 18 Gicurasi 2020.

Ni muri urwo rwego,RURA yashyize ahagaragara amabwiriza abamotari n’abagenzi bagomba gukurikiza mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya covid19.

Ayo mabwiriza arimo iry’uko;

Abamotari n’abagenzi bagomba kwitwaza imiti y’isuku yabugenewe (Hand-Sanitizers) kugira ngo basukure intoki n’ingofero (casques) mbere y’urugendo.

Ku bw’impamvu zo kubungabunga isuku, abamotari n’abagenzi bagomba kuba bafite agatambaro ko kwambara imbere y’ingofero (casques).

Abamotari n’abagenzi kandi bagomba kwambara udupfukamunwa uko bikwiye nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.

Abamotari bose bo mu Mujyi wa Kigali bagomba gukoresha ikoranabuhanga rya mubazi ndetse bakishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money.

Abamotari bo mu Ntara bazatangira gukoresha mubazi nyuma, ariko na bo bagomba kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka MTN Mobile Money cyangwa Airtel Money.

Abagenzi bashoboye kwigurira casques zabo bwite barakangurirwa kuzigura, bakazikoresha igihe cyose.

Abamotari bagomba kubahiriza gusiga umwanya hagati yabo aho baparika.

 

Related posts

Ngoma: Hari abahawe amafaranga ‘cash’ barayanga ngo ni ayo kwa ‘Shitani’

admin

RRA yakusanyije Miliyari 666Frw mu mezi 6 ashize

admin

Amerika yongeye guha u Rwanda inkunga ingana na milayari enye z’amanyarwanda

Chief Editor

Leave a Comment