November 24, 2020
slider Ubutabera

Ntaganzwa Ladislas yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside

Urukiko Rukuru, urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwakatiye igifungo cya burundu Ntaganzwa Ladislas nyuma y’aho rusanze ibyaha yashinjwaga ko yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bimuhama.

Ni urubanza rwasomwe kuri uyu wa Kane tariki 28 Gicurasi 2020 aho uru rukiko rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda.

Uyu Ntagazwa yahoze ari burugumesitiri w’icyari Komine Nyakizu mu yari Prefegitura ya Butare,Kuri ubu akaba ari mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’amajyepfo

Yakatiwe igifungo cya burundu nyuma y’uko urukiko rwamuhamije ibyaha yakoze muri jenoside yakorewe Abatutsi, birimo kurimbura no gusambanya ku gahato, ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Mu rubanza mu mizi, ubushinjacyaha bwamureze ibyaha birimo jenoside, gushishikariza kuyikora n’ icyaha cyo kurimbura no gusambanya ku gahato nk’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Umucamanza yavuzeko ahamwa n’ibyaha bibiri ari byo icyaha cya jenoside kubera kwica Abatutsi.

Ndetse n’icyaha cyo kurimbura no gusambanya ku gahato nk’icyaha kibasiye inyoko muntu, ariko ntahamwe n’icyaha cyo gushishikariza abantu gukora jenoside.

Ubushinjacyaha buvuga ko Ntaganzwa yagize uruhare rukomeye mu iyicwa ry’abatutsi barenga ibihumbi 25,000 bari bahungiye kuri kiliziya ya Cyahinda.

Abatangabuhamya benshi bahuriza ku kuba icyo gitero ari cyo cyari gikomeye cyane ngo cyarimo abajandarume, abasirikare bari bazanywe na Ntaganzwa, interahamwe ndetse ngo n’impunzi z’Abarundi, kandi ngo bakica Abatutsi bakoresheje intwaro.

Uretse aba bari bahungiye i Cyahinda ngo hari n’abandi benshi bari baturutse mu duce twegereye Nyakizu bishwe ku mabwiriza ya Ntaganzwa.

Hari n’abatangabuhamya bari ku ruhande rwa Ntaganzwa bagaragarije urukiko ko bamubonye ahantu hatandukanye muri komini Nyakizu – ubu ni mu karere ka Nyaruguru – afite imbunda ariko ko batigeze bamubona arasa.

Mu kwiregura, Ntaganzwa we yavuze ko abatangabuhamya bamushinja bivuguruza kandi ko ubuhamya bwabo nta shingiro bufite ndetse ko nta n’ibimenyetso bifatika bafite.

Avuga ko nta bubasha yari afite bwo guhagarika jenoside muri komine yayoboraga kandi ko nta bitero yigeze agaba haba kuri Paruwasi gatolika ya Cyahinda ndetse n’ahandi hose.

Yemeza ko we icyo yakoze ari inama yagendaga agirana n’abaturage abasaba gusubira mu ngo zabo ngo barindirwe umutekano.

Urukiko rwavuze ko rushingiye ku buhamya bw’abatangabuhamya rwamuhamije uruhare rukomeye mu bitero byagabwe kuri Paruwasi ya Cyahinda no ku misozi ihakikije.

Ladislas Ntaganzwa yari yarahamijwe n’urukiko Gacaca rwari rwaramukatiye igifungo cya burundu y’umwihariko kuri ibyo byaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umwunganizi we mu mategeko, Me Musonera Alex, yavuze ko atanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko ko agomba kukijuririra.

Ntaganzwa w’imyaka 58 y’amavuko, ni umwe mu bantu 9 bakomeye bacyekwaho ibyaha bya jenoside bari ku rutonde rw’abashakishwaga cyane, ndetse igihugu cy’Amerika kigashyiraho igihembo cya milioni 5 z’amadorali ku muntu wese uzabafata.

Yafatiwe muri Repubulika ya Demokrasi ya Congo mu mpera y’umwaka wa 2015.

Nuko yoherezwa kuburanira mu Rwanda mu kwezi kwa gatatu mu 2016 bisabwe n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rw’i Arusha (TPIR/ICTR ).

Related posts

Kirehe:Yatawe muri yombi ubwo yageragezaga guha umupolisi ruswa y’ibihumbi 200

Chief Editor

Nyagatare:Abagemura amata ku ikusanyirizo rya Rwempasha barataka igihombo baterwa n’umuriro muke waryo

Chief Editor

Abasirikare baregwa gufata abagore ku ngufu bamwe barekuwe abandi bafungwa iminsi 30 y’agateganyo

Chief Editor

Leave a Comment