November 27, 2020
Politiki slider

U Rwanda na USA basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare [Amafoto]

U Rwanda na Leta zunze ubumwe za Amerika bashyize umukono ku masezerano agamije kuzamura no gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi bisanzwe bafitanye umubano n’ubufatanye mu bikorwa bitandukanye.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane tariki 28 Gicurasi 2020 hagati y’ibihugu byombi.

Ni amasezerano agamije gushimangira ubufatanye bwa gisirikare hagati y’ibihugu byombi. Aya masezerano yasinywe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta na Ambasaderi Peter Vrooman wa Leta zunze ubumwe za Amerika.

Uyu muhango witabiriwe Kandi na Minisitiri w’ingabo Gen Albert Murasira nk’umutangabuhamya wayo.
U Rwanda na Leta zunze ubumwe za Amerika basanzwe bafitanye umubano mu bintu bitandulanye birimo ishoramari,ubucuruzi n’ibindi.

Related posts

Mahama:U Rwanda rwiteguye gufasha impunzi z’Abarundi zifuza gutaha,amayobera kuri bamwe basinyiwe batabizi

Chief Editor

Mu Rwanda abantu 11 bakize covid19 mu gihe umubare w’abayandura ukomeje kugabanuka

Chief Editor

Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda yafunze kubera umuntu witabiriyemo inama nyuma agatahurwaho Coronavirus

Chief Editor

Leave a Comment