November 24, 2020
Ubuzima

Rubavu:Umusaza yasanzwe mu manga yarapfuye nyuma y’iminsi ibiri aburiwe irengero

Umusaza witwa Kabeba wo mu Murenge wa Kanzenze muri Rubavu, bamusanze mu manga yapfuye, ngo yari yaburiwe irengero ku wa mbere w’iki cyumweru, amakuru avuga ko yaguye mu mukoki muremure.

Uyu musaza Kabeba Cyizihira yari atuye mu Murenge wa Kanzenze, Akagari ka Kirerema mu Mudugudu wa Bisesero.

Amakuru avuga ko yari afite ingo ebyiri, ngo yatashye avuye muri Kanama aho afite urugo rumwe, ajya Kanzenze ku rugo rwa kabiri, icyo gihe byari bwije.

Kanzenze baramutegereje baramubura, hashira iminsi ibiri.

Umuhungu we yatekereje kujya kumushakisha na mugenzi we, bajya gushakira aho ngo yari asanzwe anyura, nibwo baje kumubona mu manga yarapfuye ahamazemo iminsi ibiri.

Kuri uyu wa kane tariki 28 Gicurasi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze, Nyiransegiyumva Monique yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko bakeka ko uriya Musaza yanyereye agwa hariya hantu ahita ahasiga ubuzima.

Ati “Hafi y’aho yakundaga kunyura ni ahantu hahanamye cyanee, nibwo basanze yaguyemo yapfuye. Ntabwo ibizamini byo kwa Muganga twamenye ibyavuyemo ariko turakeka ko yahanutse.”

Umurambo w’uyu musaza wabonetse ejo hashize tariki 27 Gicurasi, amaze amajoro abiri muri iyo manga.

 

Related posts

Nyamasheke:Umwana w’imyaka umunani yafashe ku rugi rurimo umuriro w’amashanyarazi aheraho ahita yitaba Imana

Chief Editor

Abarwayi ba coronavirus mu Rwanda bageze ku 102 abenshi ni abahuye n’abayirwaye

Chief Editor

Rwamagana:Pasiteri yishwe ateraguwe ibyuma anakubiswe inyundo mu mutwe

Chief Editor

Leave a Comment