November 24, 2020
Udushya

Umusaza w’imyaka 77 yakuruye imodoka n’umugozi uziritse mu ijosi avugishije benshi [Amafoto]

Umusaza w’imyaka 77 wo mu mujyi wa Akwa Ibom muri Nijeriya yavugishije abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma y’amafoto yashyizwe kuri interineti.

Uyu mugabo yamenyekanye nk’umugabo ukomeye kurusha abandi kugeza ubu mu mujyi wa Akwa Ibom afatwa nk’igitangaza.

Yagaragaye ku mafoto atandukanye yerekana imbaraga zidasanzwe abantu benshi abatera ubwoba.

Nk’uko amakuru atangazwa na Ghgossip abivuga,ngo imbaraga z’uyu musaza w’imyaka 77 zingana n’imbaraga z’abagabo 10 bishyize hamwe.

Bivugwa kandi ko abagabo bagera ku 10 badashobora kumutsimbura ngo bamukure aho ahagaze yabishatse bitewe n’imbaraga zidasanzwe afite.

Uyu mugabo yagaragaye mu mafoto yambaye umugozi mu ijosi arimo gukurura imodoka nyuma y’uko abantu bamutegeye ngo ayikurure ayikure aho ihagaze.

Related posts

Abakerarugendo batawe muri yombi bazira kwituma mu ngoro ntagatifu

Chief Editor

Umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko amaze imyaka 15 atava mu ndobo[REBA AMAFOTO]

Chief Editor

Umugore yaroze abana be babiri arangije nawe ahita yiyahura arapfa

Chief Editor

Leave a Comment