November 24, 2020
Politiki slider

Imba mutima z’Abanyarwandakazi bari mu butumwa bw’amahoro ku isi nuko binjiye muri uyu mwuga

Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana no guha agaciro ubwitange bw’abari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro ku Isi abanyarwandakazi baburimo bavuze inzira banyuzemo yatumye bisanga muri uyu mwuga w’ubutwari.

Ni Umunsi wizihijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2020, uba n’umwanya wo kunamira abarenga 3,900 baburiye ubuzima bwabo mu butumwa bw’amahoro bwa Loni guhera mu mwaka wa 1948, barimo 102 bapfuye mu mwaka ushize.

Uwo munsi wahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 y’umwanzuro 1325 w’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano, ushimangira uruhare rw’abagore mu kubungabunga amahoro ku Isi.

Ibitangazamakuru byo mu Rwanda byaganiriye n’abasirikare b’abagore bari mu butumwa bw’Amahoro bwa Loni mu bihugu bitandukanye, bagaragaza uburyo kwinjira mu gisirikare byabahinduriye ubuzima ndetse bakaba bakomeje kugira uruhare rukomeye mu guhindura Isi nziza kurusha uko bayisanze.

Umwe muri bo ni Lieutenant Mwiza Ariane w’imyaka 25 y’amavuko, akaba mu ngabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro i Juba muri Sudani y’Epfo. By’umwihariko ni umupilote w’indege z’Umuryango W’abibumye zifashishwa mu butumwa bw’Amahoro bwa UNAMISS.

Lt. Mwiza winjiye mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) mu mwaka wa 2013; ni umwe mu basirikare barenga 6,000 u Rwanda rwohereje mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye bikunze kurangwamo intambara nka Sudani y’Epfo (Juba),  Sudani (Dafur) no muri Repubulika ya Centrafrique (CAR).

Ubwo Lt. Mwiza yarangizaga amashuri yisumbuye mu Ishuri Ryisumbuye rya Lycée Notre Dame de Citeaux riherereye i Kigali, yiyumvagamo ko urugendo rwe rw’ubuzima ruzakomereza mu gisirikare, kuko yabonaga uwo mwuga nka bumwe mu buryo bwamugeza ku nzozi zo gukorera Igihugu cyamubyaye.

Lieutenant Mwiza Ariane ukora nk’Umupilote mu butumwa bw’amahro bwa Loni

Lt. Mwiza avuga ko mu mwaka wa 2017, ubwo yoherezwaga bwambere mu butumwa bw’amahoro, byamubereye amahirwe yo kumenyana no gukorana n’abantu batandukanye basangiye umurimo, ndetse binamufasha kumenya ni gukorra mu mico y’abantu itandukanye.

Uretse ikirere gitandukanye n’icy’u Rwanda, avuga ko ubutumwa bw’amahoro bwamubereye umuyoboro wo kongera ubumenyi mu mwuga akora akunze.

Ati:  “Uyu mwuga wo gutwara indege uracyafite abagore bake cyane, kandi ibyo bishobora kuba biterwa n’uko abantu usanga bashidikanya ku kuba batwarwa n’umupilote w’umugore; ariko uko ibihe bihita bigenda bihinduka. Mu by’ukuri, kuri ubu hari abashimishwa cyane no kumenya ko ari umupilote w’umugore ugiye kubatwara.”

Yibukije urubyiruko rw’abakobwa ko igisirikare ari umwuga wigisha byinshi kandi utanga ubwisanzure buhagije bwo gukurikira inzozi za buri wese mu myuga n’ubumenyi bitandukanye

Ati: “Ushobora kwinjira mu gisirikare ugakora mu gihugu cyangwa ukajya mu  butumwa bw’amahoro nk’umuganga, umwubatsi cyangwa undi mwuga uwo ari wo wose. Kuba mu gisirikare ni yo mahitamo meza arenze andi yose nakoze.”

Amashimwe y’ababyeyi basize imiryango mu Rwanda

Maj. Uwineza Stella w’imyaka 39 y’amavuko ni undi Munyarwandakazi byasabye gusiga umugabo bamaranye imyaka 11  n’abana batatu ba byaranye, akajya kubungabunga ubutumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo.

Uwineza yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda mu mwaka wa 2002, akaba yaragiye mu butumwa bwa mbere bwa Loni i Darfur muri Sudani (UNAMID) mu mwaka wa 2011.

Mu mwaka wa 2019 ni bwo yongeye koherezwa muri Sudani y’Epfo aho ari kugeza ubu.

Maj. Uwineza avuga ko koherezwa mu butumwa bw’amahoro bwa Loni byamwongereye ubunararibonye mu mwuga w’Igisirikare, ndetse bimuha n’amahirwe yo gukorera mu bice bitandukanye no mu mico inyuranye.

Avuga ko imbogamizi ahura na zo akenshi zifitanye isano no kuba kure y’umuryango we igihe kinini, ariko ahamya ko uburyo umuryango we umushyigikira bwamufashije gukurikira inzozi ze no kuba umubyeyi icya rimwe.

Ati: “Ntabwo byoroshye ariko ndashimira umugabo wa nge ku buryo anshyigikira akananyumva; yita ku muryango iyo ntahari, bityo ibyo bimfasha gushyira umutima ku mirimo nkora. Ikindi kandi mvugana na bo buri munsi, kuko kumenya uko umunsi wabo wagenze biramfasha cyane.”

Avuga ko ubunararibonye bw’imyaka 18 amaze ari umwofisiye bwamusigiye urwibutso rukomeye bunamuremera amahirwe yo kongera ubumenyi.

“[…] Nagize amahirwe menshi yatumye nishimira ubuzima ndetse menya gutandukanya iby’ingenzi n’ibitari ingenzi mu mahitamo ya nge n’ibyemezo mfata buri munsi “

Yibukije urubyiruko rw’abakobwa ko kuba umusirikare ugakorera Igihugu ukirimo cyangwa uri hanze yacyo bisaba ubwitange no kumenya kwiyobora, waba uri umugabo cyangwa umugore.

Ati: “Ku bakobwa bato b’iki gihe,  mwagize amahirwe yo gukurira mu gihugu gitanga amahirwe angana kuri buri wese. Ntimukite ku byo abantu bavuga. Murashoboye kurusha uko mubitekereza kandi mwagera ku cyo ari cyo cyose igihe mufite umuhate n’ubwitange.”

Maj. Mutesi Dinah ni undi Munyarwandakazi w’imyaka 36 y’amavuko winjiye mu Ngabo z’u Rwanda mu mwaka wa 2003, akoherezwa mu butumwa bw’amahoro bwa mbere mu mwaka wa 2010.

Avuga ko nk’Umunyarwandakazi wakuriye mu buhungiro, yakuze yiyumvamo kuzaba umusirikare.

Kuri ubu Mutesi afite umugabo n’abana babiri ariko yagize amahirwe yo gushakana n’umusirikare, bityo nta mbogamizi nyinshi ahura na zo zijyanye no guhuza umuryango n’akazi.

Ati: “Buri gihe numvikana n’umugabo wa nge uko dukomeza ubuzima, ariko na none ikoranabuhanga riradufasha cyane kuko ni ryo riduhuza tukavugana buri munsi.”

Na we yibukije abakobwa bakiri bato ko bashoboye kandi bagera kuri byinshi igihe cyose bafite kwiyobora (self-discipline ).

U Rwanda mu butumwa bw’amahoro

Kugeza ubu u Rwanda rukurikira Ethiopia na Bangladesh mu kugira uruhare rukomeye mu butumwa bw’amahoro bwa Loni, aho uyu munsi rwohereje abantu 6,316 bari mu butumwa bw’amahoro nk’abasirikare, abapolisi cyangwa abakozi basanzwe.

Ingabo z’u Rwanda za mbere zagiye mu butumwa bw’amahoro mu myaka 15 ishize, bukaba ari ubutumwa  bwatangiye ari ubw’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU Mission) i Darfur muri Sudani, nyuma buza guhinduka ubwa Loni ubwo bwahurizwagamo ingabo ziturutse mu bihugu bitandukanye.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yo kwizihiza Umunsi wahariwe abari mu Butumwa bw’Amahoro, igira iti: “Abagore mu Butumwa bw’Amahoro: Urufunguzo rw’Amahoro.”

Mu nzego zose zikubiye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, abagore bagiye bagaragaza umwihariko mu nshingano zitandukanye nka bagenzi babo b’igitsina gabo.

Mu mwaka wa 1993, abagore bari bagize 1% ry’ababungabunga amahoro ku Isi ariko imibare y’umwaka wa 2019 yerekana ko abagore bagize 4.7% by’abasirikare na 10.8% by’abapolisi boherejwe muri ubwo butumwa.

Kugeza ubu ku Isi muri rusange, harabarurwa abari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni bagera ku 95,000. Muri bo abasirikare n’abakopisi ni 90,905.

Source:Imvaho nshya

Related posts

Minisitiri Dr Ngamije yaciye amarenga ko amashuri ashobora kutazafungura muri Nzeri nk’uko byitezwe

Chief Editor

Charles Ntahontuye wagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yatawe muri yombi

Chief Editor

Amasezerano y’i Luanda :U Rwanda rwarekuye abagande 17 rusaba Uganda ibintu bitatu by’ingenzi

Chief Editor

Leave a Comment