slider Ubuhinzi

Rwamagana:Inka imwe yahawe muri Girinka yamuhaye inka zirindwi abikesha guha agaciro umushumba

Ingabire Theodeta utuye mu mudugudu wa Kabeza akagari ka Gihumuza umurenge wa Gahengeri yemeza ko kuba inka yahawe muri gahunda ya Girinka yarororotse ikava kuri imwe zikagera kuri zirindwi, byatewe n’uko yigomwe ibyo yakariye akajya abisangira n’umushumba uzitaho ndetse no kwicisha bugufi imbere ye.

Ingabire ni umupfakazi w’imyaka 63 y’amavuko ufite abana batatu akaba atunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi bw’inka yahawe muri gahunda ya girinka.

Kuri we ngo nubwo hari bamwe mu bantu bahabwa Inka muri gahunda ya girinka bakazifata nabi,baba batazi agaciro kazo ariko iyo yahawe yayitayeho uko bikwiye arayorora irabyara aritura ndetse n’abo yoroje boroje abandi.

Avuga ko izo nka zamugiriye akamaro gakomeye kuko zamufashije kurihirira umwana we amafaranga y’ishuri kugeza asoje amashuri yisumbuye ndetse amafaranga yazikuyemo amufasha kubaka inzu.

Ati”Bampaye inka imwe irabyara uwo nituye nawe aha abandi.Izisigaye zigenda zibyara ndikenura ndetse hari n’umwana w’umukobwa zafashije kwiga ubu ararangije.Ikindi n’iyi nzu nizo zamfashije kuyubaka.

Iyo zibyaye kubera ko ntabashije korora inka zirenze izo ndazigurisha, nkagurisha akanyana kakamfasha guhinga kuko ntakibasha guhinga ndetse Kandi zimpa ifumgeri nkayihingisha“.

Ingabire avuga ko ibanga yakoresheje kugira ngo inka yahawe ibashe kororoka mu gihe abandi zibananira,ari uko aha agaciro umushumba akigomwa ibyo yakagombye kurya wenyine bakabisangira kugira ngo agire umuhate wokumufatira inka neza nta kwiganda.

Ati”Njyewe ndibabaza icyo nakariye nkakigabana n’uwuzimfa nkashaka umushumba aho mfata amata mbonye nkayakuraho ayo abana banywa,ayasigaye nkayakuramo amafaranga y’uwumfasha.
Igihe udafite umushumba,burya ntiwabasha korora ariko ndigora nkashaka umushumba kuko nta gihe mba ntamufite.Muzi uko abashumba bananirana ariko ndabyihanganira tukumvikana.Nta nubwo bakunda kunanira mbacira bugufi kugira ngo inka zanjye zibone ibyo kurya“.

Avuga ko mbere atarabona inka ya girinka,yahoraga yigunze byakubitiraho ko ari umupfakazi, bikarushaho gukomera ariko nyuma y’uko azibonye ubuzima bwe bwarahindutse ku buryo zamufashije muri byinshi birimo no gakuruza umuriro w’amashanyarazi ndetse no guteza imbere ubuhinzi bwe abikesha ifumberi.

Muhinda Augustin,umusigire w’umunyambanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahengeri avuga ko abaturage bahawe inka muri gahunda ya girinka,zibafasha kwitezimbere bakemura bimwe mu bibazo bahura nabyo kubona ifumberi.

Ati”Abaturagi barimo kwitezimbere muri gahunda yagirinka,birabafasha kubona ifumberi,kubona amata ndetse no kwitezimbere muri rusange abanyeshuri bakiga.Mu by’ukuri gahunda ya girinka ni gahunda ifite akamaro gakomeye mu murenge wacu wa Gahengeri”.

Avuga ko muri uyu murenge nta bantu bafata nabi inka bahawe muri girinka kuko bagiye bakora ubukangurambaga bwo kwigisha abantu uko bafata Inka neza.

Ati“Twagiye dukora ubukangurambaga hirya no hino tubabwira ngo umuntu wese agomba kwita ku nka ye nk’uko bikwiye.Ntekereza ko mu murenge wacu nta bantu dufite batita ku nka zabo.”

Asaba abaturage bazajya bahabwa inka,kujya bafatira isomo kuri Ingabire maze bakazifata neza bityo bigatuma zibagirira akamaro ndetse na sosiyete nyarwanda muri rusange.

Akarere ka Rwamagana ni kamwe mu turere two mu Ntara y’Iburasirazuba gafite imirenge imyinshi abayituye batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi bw’amatungo magufi n’amaremare nk’inka,intama,ihene,inkoko b’ayandi atandukanye.

Izi nka uko ari enye za Ingabire kongeraho eshatu yagurishije hamwe zikaba zirindwi zakomotse ku nka imwe yahawe
Ingabire agaya abahabwa inka muri gahunda ya girinka bakazifata nabi
Gitifu Muhinda avuga ko gufata neza Inka bikorwa n’aborozi biterwa n’ubukangurambaga bahabwa n’ubuyobozi

 

Related posts

Three months deadline imposed on businesses in residential houses

admin

Harvest theft at the centre of Eastern Province farmers’ disappointment

admin

U Rwanda rwatangaje umurwayi umwe wa coronavirus bahita baba 41

Chief Editor

Leave a Comment