November 28, 2020
Amateka

Ibyaranze urugendo rwageze tariki 31 Gicurasi 1994 ubwo ONU yemezaga ko mu Rwanda habaye Jenoside

Guverinoma y’abicanyi n’imitwe y‘abicanyi iyishamikiyeho bikomeje kwihutisha Jenoside yakorerwaga Abatutsi, mu gihe impaka mu Muryango w’Abibumbye ku nyito y’ubwicanyi bwakorerwaga mu Rwanda zarimo zirangira.

Mu gihe Guverinoma y’abicanyi yashishikarizaga abaturage b’Abahutu gutsemba Abatutsi ikanabitangira amabwiriza, mu Muryango w’Abibumbye bari bakirwana n’amagambo yo kwemeza inyito y’ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi.

Tariki ya 25 Gicurasi 1994 Guverinoma y’abicanyi yari yahaye aba Perefe bose amabwiriza yo gutegura gahunda yo kwirinda. Amahanga yari amaze kumenya ubwicanyi bwari bwibasiye Abatutsi bose mu gihugu cyose, ni yo mpamvu habaye ikifuzo cyo guhisha ubwo bwicanyi.

Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma y’abicanyi, Jean Kambanda, yahamagariye abaturage kwitabira ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi. Abaturage b’abasivili bahabwaga imyitozo ya gisirikare ibigisha uburyo bwo guhiga no kwica Abatutsi.

Kapiteni w’umunya Senegal wa MINUAR, Mbaye Diagne, yishwe n’igisasu cyamuguyeho cyamusanze kuri bariyeri arimo gutabara Abatutsi abicanyi bashakaga gukura mu modoka za MINUAR ngo babice.

Impaka z’urudaca mu Nama y’Umutekano w’Umuryango w’Abibumbye ku bwicanyi bwakorerwaga abatutsi, zatumye abicanyi bakomeza kubatsemba

Kubera ko kwiga ubwicanyi bukabije bwakorerwaga mu Rwanda byihutirwaga cyane, tariki ya 24 Gicurasi, Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu yatumije inama yihutirwa i Genève, itumijwe na Canada. Nyuma y’iyo nama hafashwe icyemezo tariki ya 25 Gicurasi 1994, cyemezaga ko hari ibyaha bya jenoside byakorewe mu Rwanda, kinemeza kandi ko hagomba kubaho iperereza mpuzamahanga ku bwicanyi Abatutsi bakorerwaga mu Rwanda.

Muri raporo yashyikirijwe tariki ya 31 Gicurasi 1994 Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye, ni ho hagaragajwe ku nshuro ya mbere ku mugaragaro ko mu Rwanda hakozwe Jenoside.

Iyo raporo yari ishingiye ku makuru yatanzwe na  Iqbal Riza na Maurice Baril wari umujyanama wa gisirikare w’Umunyamabanga Mukuru wari yasuye u Rwanda hagati y’amatariki ya 22 na 27 Gicurasi 1994.

Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye yari yakomeje kwirengagiza ikibazo cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi kuva tariki ya 7 Mata 1994. Twibutse ibi bikurikira :

Tariki ya 21 Mata 1994, Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye, mu cyemezo cyayo 912, yagabanyije ubushobozi buhabwa MINUAR iyisigira gusa abasirikare 250. Nyamara kandi General Dallaire wayoboraga MINUAR yoherezaga buri munsi Umuryango w’Abibumbye za raporo zasobanuraga ubwicanyi bukabije Abatutsi bakorerwaga mu Rwanda.

Tariki ya 24 Mata 1994, nibwo bwambere Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye yize ikibazo cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda. Perezida w’iyo nama, yashatse gushyira ibihugu byari biyigize, imbere y’inshingano yari iyabo yo gutabara, mu gihe byaba bigaragaye ko hari Jenoside yakorerwaga mu Rwanda, nkuko biteganywa n’Amasezerano Mpuzamahanga Akumira Agahana icyaha cya Jenoside (1948).

Tariki ya 28 Mata 1994, Ambasaderi wa Repubulika Tchèque, Karel Kovanda, yasabye Inama y’Umutekano kwiga ikibazo cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi ariko biba iby’ubusa nticyitabwaho.

Ashingiye ku makuru yavaga mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, Ambasaderi Kovanda yemeje ko guverinoma y’u Rwanda yarimo ikorera Jenoside Abatutsi. Bimwe mu bihugu by’ibihangange bifite icyicaro gihoraho mu Nama y’Umutekano byamuteye hejuru kuko ngo imvugo yakoreshaga itari ikwiye muri iyo Nama.

Uwayoboraga Inama y’Umutekano, Ambasaderi Colin Keating, nawe yavuze ko hari amakuru amugeraho yemeza ko hari ibikorwa by’ihohotera rikabije n’ubwicanyi byari byibasiye Abatutsi.

Bimwe mu bihugu by’ibihangange bifite icyicaro gihoraho mu Nama y’Umutekano, birangajwe imbere na Leta zunze ubumwe z’Amerika, byanze ko hakoreshwa ijambo Jenoside. Nyamara, guhera tariki ya 7 Mata 1994, Abatutsi barimo abana, abagore, abagabo, urubyiruko n’abari mu za bukuru, bose baricwaga ku mugaragaro kubera gusa ko ari Abatutsi, kandi ubwo bwicanyi bwarakomezaga mu bice by’u Rwanda byari bikigenzurwa na guverinoma y’abicanyi.

Mu nama yo kuwa 25 Gicurasi 1994 ya Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu, abayitabiriye bemeje ko hari Jenoside yakorerwaga mu Rwanda kandi ko igomba gukorerwa iperereza.

Kuri uwo munsi na none iyo Komisiyo yafashe icyemezo 1994 S-3/1 cyo gushyiraho umuntu ugomba kuzakora iperereza mu Rwanda ku bwicanyi bwakorerwaga Abatutsi.

Mbere, Komiseri Mukuru ushinzwe uburenganzira bwa muntu mu Muryango w’Abibumbye, Ayala Lasso, wari umaze igihe gito agiyeho, yari yasuye u Rwanda hagati y’itariki ya 11 na 12 Gicurasi 1994. Muri raporo ye, yavuze ko hari ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi bose kandi hose mu Rwanda.

Kuva mu kwezi kwa Mutarama 1994, General Romeo Dallaire, wayoboraga MINUAR, ntiyahwemye kubwira inzego z’Umuryango w’Abibumbye ibikorwa bya Leta byo gutegura Jenoside.

Kubera impamvu zitarasobanuka, inzego z’Umuryango w’Abibumbye zagombaga gufata ibyemezo byo gukumira no guhagarika Jenoside zakomeje kubyirengagiza ntizagira icyo zikora.

Bimwe mu bihugu by’ibihangange bifite icyicaro gihoraho mu Nama y’Umutekano byashoboraga gukumira Jenoside mu gihe byashoboraga kuba byaritaye ku bimenyetso simusiga byagaragazaga ko izaba vuba. Biteye kwibaza uruhare rwa bimwe muri ibyo bihugu. Mu gihe cyo kuba byakumira Jenoside cyangwa bigatabara, byakoze uko bishoboye kugirango MINUAR itongererwa ububasha.

Ibihugu bifite icyicaro gihoraho mu Nama y’Umutekano byari bizi ko mu byumweru bibiri bibanza byo mu kwezi kwa Mata 1994 hashoboraga kuba Jenoside nkuko byerekanwaga n’amakuru yavaga ahantu hizewe nka MINUAR, CICR na OXFAM.

Ahubwo bimwe muri ibyo bihugu byakomeje kuvuga ko ubwicanyi bwitirirwaga jenoside bwari inkurikizi z’intambara hagati y’amoko, bituma byongera urujijo kuri Jenoside yakorerwaga Abatutsi no ku nshingano zo gutabara.

Amahanga yangaga kubona ukuri kw’ibyabaga mu Rwanda kuva tariki ya   7 Mata 1994. Byagombye gutegereza amatariki yo hagati mu kwezi kwa Gicurasi 1994 kugira ngo ijambo Jenoside rikoreshwe ku rwego mpuzamahanga.

Dr BIZIMANA Jean Damascène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG

Related posts

Sobanukirwa n’amwe mu mateka y’urutare rwa Ndaba umugabo wakundaga ubuki

Chief Editor

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kugira uruhare mu guteza imbere uburinganire

Chief Editor

Menya amateka y’umusirikare w’umugore washimishije benshi ugaragara ku ifoto ateruye uruhinja ku rugamba

Chief Editor

Leave a Comment