November 23, 2020
Hanze

Igikomangoma cy’u Bubiligi cyanduriye coronavirus mu birori

Igikomangoma cyo mu Bubiligi cyanduye coronavirus nyuma yo kwitabira ibirori mu gihe cy’ingamba za ‘guma mu rugo’ muri Espagne, nkuko bitangazwa n’ubwami bw’Ububiligi.

Ubwami bw’Ububiligi butangaza ko igikomangoma Joachim w’imyaka 28 y’amavuko, yakoreye urugendo muri Espagne agiye gukorayo imenyereza-mwuga (stage/internship) ku itariki ya 26 y’uku kwezi kwa gatanu.

Iminsi ibiri nyuma yaho, yagiye mu birori mu mujyi wa Córdoba mu majyepfo y’igihugu, mbere yuko asanganwa Covid-19, indwara y’ubuhumekero iterwa n’ubu bwoko bushya bwa coronavirus.

Amakuru y’ibitangazamakuru byo muri Espagne avuga ko iki gikomangoma, mwishywa w’Umwami Philippe w’Ububiligi, yari umwe mu bantu 27 bari bitabiriye ibyo birori.

Nkuko bikubiye mu mategeko agenga ‘guma mu rugo’ muri uwo mujyi wa Córdoba, ibirori byitabiriwe n’abantu bangana gutya byaba byarenze ku mategeko kuko kugeza ubu hemewe guterana kw’abantu batarenze 15.

Polisi ya Espagne yatangiye iperereza kuri ibyo birori. Abo byagaragara ko barenze ku mategeko bashobora guhanishwa gucibwa amande agera ku bihumbi 10 by’ama-euro (ni arenga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda).

Bivugwa ko buri muntu wese witabiriye ibyo birori ubu ari mu kato.

Igikomangoma Joachim, umuhungu muto cyane mu b’igikomangomakazi Astrid akaba ari no ku mwanya wa 10 ku bashobora kuba umwami w’Ububiligi, bivugwa ko afite ibimenyetso byoroheje bya coronavirus.

Rafaela Valenzuela, uhagarariye leta ya Espagne aho i Córdoba, yamaganye ibyo birori avuga ko ababyitabiriiye ari “abantu badashyira mu gaciro”.

Yagize ati: “Ndumva ntunguwe kandi byandakaje. Igikorwa nk’iki cyabaye mu gihe mu gihugu turi mu cyunamo cyo kwibuka abantu benshi cyane bamaze gupfa”.

Iby’ibyo birori byatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru El Confidencial cyo muri Espagne, cyasubiyemo amagambo akubiye mu nyandiko y’abategetsi bo mu karere ka Andalusia, ariko nticyavuga izina ry’igikomangoma.

Ibitangazamakuru byo mu Bubiligi nyuma byaje kwemeza ko igikomangoma Joachim yari muri Espagne, kandi ko ariho akiri.

Bizwi ko icyo gikomangoma kimaze igihe gikundana n’umugore wo muri Espagne, bitangazwa ko yitwa Victoria Ortiz.

Related posts

Perezida Kagame yasabiye Danie arap Moi umugisha ku Mana, Museveni yifashisha imirongo yo muri bibiliya

Chief Editor

Uganda:Padiri n’ababikira babiri batawe muri yombi bazira kurenga ku mabwiriza ya Museveni

Chief Editor

Tanzania:Perezida Magufuli yirukanye burundu umukozi wa Leta wacagaguye igitabo cya Kor’Ani

Chief Editor

Leave a Comment