December 3, 2020
Politiki slider

Kirehe:Abaturage bakusanyije amafaranga ngo bahabwe umuriro w’amashanyarazi biranga biba iby’ubusa

Bamwe mu baturage batandukanye bo mu midugudu igize akagari ka Mubuga mu murenge wa Musaza akarere ka Kirehe bavuga ko bamaze igihe kitari gito basaba umuriro w’amashanyarazi bakagerekaho no kwishakamo ibisubizo ngo bawikururire,ariko nabyo byaranze biba iby’ubusa.Ibintu babona ko bitagorana biramutse bishyizwemo ubushake dore ko aho ugarukira habegereye.

Aba baturage ni abatuye mu midugudu itandatu ariyo Kiyovu,Ryabega,Kanogo,Rwamuhazi,Runyinya na Ryarugaza bavuga ko bahereye kera mu 2015 basaba umuriro bigera n’aho ubuyobozi bw’akarere bubasaba gukusanya amafaranga barabikora.Ubwo uko ibihe byagiye bisimburanwa,abandi bo muyindi mirenge barawubonye ariko iyo midugudu uko ari itandatu irasigara kugeza nubu.

Uwitwa Rukeshangabo Jean Marie Vianney wo mu mudugudu wa Kiyovu akagari ka Mubuga umurenge wa Musaza wanashinzwe igikorwa cyo gukusanya amafaranga,aganira na IGIRE yavuze ko bahereye kera bawushaka banagerekaho no kugira igitekerezo cyo kuwikururira bakusanya amafaranga biranga biba iby’ubusa ntibawuhabwa.

Ati”Twawirutseho tuwusaba dukusanya miliyoni ebyiri ngo baze baduhe uwo muriro birapfa, ubwo urumva ko twibereye mu bwigunge aha ngaha.

Twashakaga kugira ngo twikururire tuwuturukije aho Abatuniziya bari bagejeje ahantu hitwa mu Kaziba igihe byari bikiri EWASA ikorera i Kibungo birinda bigera i Nyakarambi tugenda tuwusirisimbaho kugeza magingo aya nta muriro turabona”.

Akomeza agira ati”Ubwo noneho baratubwira ngo twandike abantu, icyo gihe nanditse abantu 400.Maze kubandika, nuko tubibwira akarere,umurenge n’akagari bose bari babizi.Ubwo baratubwira ngo ingengo y’imari ntiyabakundira ko umuriro bawugeza aha,ngo reka babanze bawujyane Gasarabwayi ubwo twebwe tuzagerwaho mu gihe kizaza kiri imbere”.

Bakimara kubabwira ibyo,bahisemo kujya gufata amafaranga yabo bari barahaye akarere barayabasubiza batangira kwigurira imirasire y’izuba.

Mu genzi we avuga ko kuba badafite umuriro w’amashanyarazi bibadindiza bigatuma batabasha gukora ibikorwa by’iterambere nko kugura ibyuma bisya n’ibindi bikenera umuriro w’amashanyarazi ufite ingufu.

Ati” Biratudindiza mu iterambere umuntu aba akwiriye kuba yagura icyuma gisya gikoresha umuriro ariko kuba nta muriro dufite urumva kiba ari ikibazo. N’aya mashanyarazi y’izuba yaje araduhenda bikabije rwose umuriro ni ngombwa turawukenye cyane”.

Twahereye kera tuwusaba bakavuga ngo tuzabakorera ubuvugizi ariko kugeza n’ubu umuriro ntawo turabona”.

Avuga ko ibyuma bisya bihaba bikoresha mazutu ariko iyo byapfuye bakora urugendo rurerure bajya aho bita mu mujyi ubwo kugerayo bagakoresha amasaha agera kuri atanu kugenda no kugaruka naho kuri moto bakabaca ibihumbi bibiri.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Muzungu Gerald yabwiye IGIRE ko ibyo bamwe mu baturage bavuga byo kutagira umuriro w’amashanyarazi ari ukuri ariko abatuye mu kagari ka Mubuga byibura bo hari imidugudu ifite umuriro ugereranyije n’imwe mu mirenge ifite utugari tutanafite n’umudugudu numwe ufite umuriro.

Ati”Imirenge irimo Mpanga,Kigarama,Mushikiri,Musaza Nasho ndetse na Kirehe,ifite utugari aho usanga akagari kose nta muriro gafite.Muri uko gusaranganya rero niho twibanda.

Meya Muzungu avuga ko utugari tutarageramo umuriro na muke turimo;akagari ka Nasho muri Mpanga ahantu hubatse umurenge n’ikigo cya RAB cyahubatswe kirimo umushinga wo kuhira , akagari ka Kabuga muri Musaza kose kandi gafite santere nini y’ubucuruzi na koperative ihinga ibigori,akagari ka Gasarabwayi kose ,akagari ka Cyanya muri Kigarama,akagari ka Nyabigega muri Kirehe ndetse n’akagari ka Ntaruka muri Nasho.

Akomeza agira ati” Ubu icyo dushyize imbere nta handi twashyira amashanyarazi tutararangiza ibyo bice ubona bidafite na gakeya. Iyo dukoze imishinga twita cyane kuri babandi bataragira na gito babona. Akenshi ahantu dushyira amashanyarazi tuba tureba n’ibikorwa by’ubukungu bihakorera ariho haba hihutirwa kurusha ahandi”.

Arasaba abaturage kwihangana kuko kuhashyira umuriro w’amashanyarazi bijyana n’ubushobozi ariko bagakomeza kugura imirasire y’izuba,nabo bakazagerwaho mu bihe bizaza.

Ati”Ikizere twabaha cya mbere nabo ni uruhare rwabo kuko bijyana n’ubushobozi uko bwabonetse.Nabo icyo nabasaba bashakishe imirasire y’izuba kuko hari sosiyete zitanga iyo mirasire bijyanye n’ubushobozi bw’umuntu”.

Gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi (NST1) iteganya ko mu 2024 buri rugo ruzaba rucana umuriro w’amashanyarazi cyangwa uwukomoka ku ngufu z’izuba.

Ni mu gihe mu karere  ka Kirehe umuriro w’amashanyarazi wahageze mu 2010, kuri ubu bageze ku gipimo hafi cya 50% ari naho ubuyobozi bw’akarere buhera busaba abaturage kwihangana bakabanza bagasaranganya n’ibindi bice bitarabona na mukeya.

Related posts

Nyarugenge:Batandatu batawe muri yombi bazira gukubita no gukomeretsa mugenzi wabo imyanya y’ibanga

Chief Editor

Rusizi:Akazi bahawe mu kubaka ibyumba by’amashuri bemeza ko ari imbarutso yo kubakura mu cyiciro cya Mbere cy’ubudehe

Chief Editor

Hatangajwe iteka rishya rya Perezida rishyiraho sitati yihariye igenga abarimu[Ibikubiyemo…]

Chief Editor

Leave a Comment