November 24, 2020
Hanze

Somalia:Igisasu giteze mu butaka cyahitanye abantu b’umuryango umwe bari mu modoka

Abantu bagera ku 10 bishwe n’igisasu cyari giteze mu butaka nyuma yaho imodoka ya bisi nto (minibus) bari barimo ikigongeye hafi y’umurwa mukuru Mogadishu wa Somalia.

Polisi n’ababibonye nibo bemeza aya makuru.Ibiro ntaramakuru Reuters bitangaza ko benshi muri abo bagenzi bari abo mu muryango umwe.

Bari barikwerekeza ku itabaro (mu muhango wo gushyingura) ubwo iyo modoka yagongaga icyo gisasu.

Nta mutwe wari wigamba iturika ry’icyo gisasu.

Ariko, intangondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya isilamu zo mu mutwe wa al-Shabab zikunze gutega ibisasu mu butaka ku nkengero z’imihanda minini.

Umuhanda icyo gisasu cyaturikiyeho uri ku ntera ya kilometero zigera kuri 20 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Mogadishu. Ukunze kugendwamo n’imodoka za leta n’iz’abasirikare.

Umupolisi Farah Hassan yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko abahitanwe n’igisasu ari batandatu ariko ko Imibare ishobora kwiyongera.

Ati”Kugeza ubu tuzi ko igisasu cyishe abantu batandatu kigakomeretsa n’abandi… Umubare w’abapfuye ushobora kuza kwiyongera”.

Related posts

Ibyaranze Donald Trump ku munsi yatsinzweho amatora n’ibyo yiriwe akora ndetse n’uko kuri white house hari hameze

Chief Editor

Somalia-Kenya:Abanyamakuru babiri bishwe n’abantu batazwi ku munsi umwe

Chief Editor

Uganda:Perezida Museveni yatangiye inzira imwerekeza ku gutegeka imyaka 40

Chief Editor

Leave a Comment