Inzego z’umutekano zataye muri yombi umugabo wo mu murenge wa Musha mu karere ka Gisagara wagaragaye mu mashusho akubitira mu ruhame umugore we aho bivugwa ko yamuzizaga amafaranga 500Frw.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 1 Kamena 2020, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwira amashusho y’umugore akubitwa n’umugabo we witwa Munyaneza.

Munyaneza n’umugore we bafitanye abana babiri, gusa ntabwo basezeranye imbere y’amategeko. Batuye mu mugudugudu wa Kibilizi, Akagari ka Kimana mu murenge wa Musha.

Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yafashe aya mashusho, avuga ko byabaye ku wa Gatandatu tariki 30 Gicurasi mu masaha y’umugoroba. Muri video umugore yumvikana abwira uwafashe amafoto ngo nafotore.

Naho abandi bantu babonye Munyaneza akubita umugore we,bumvikanye bamusaba kureka guhohotera umugore bamubwira ko namwica ari bumuzire.

Uyu mugore wakubiswe avuga ko icyo umugabo yamukubitiraga, ari amafaranga 500Frw y’urukwavu rw’umwana we.

Ngo urukwavu rw’umwana we w’imyaka irindwi ruherutse gupfa bararurya, none ngo uyu mugabo yakubitaga uyu mugore amusaba kwiyishyura uyu mwana amafaranga y’urukwavu rwe yatetse kandi bararusangiye bose.

Jérôme Tumusifu,Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha yavuze ko uyu mugabo asanzwe ari intakoreka ngo bakeka ko ariyo mpamvu abaturage batatanze amakuru kuri iki kibazo.

Ni mu gihe kandi Munyaneza yafunzwe imyaka 12 akurikiranyweho icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi. Uyu mugore wakubiswe avuga ko uyu mugabo atari ubwa mbere yari amukubise, ibi bikanashimangirwa n’abaturanyi babo bavuga ko uyu mugabo yajyaga akingira uyu mugore akamukubitira mu nzu.

Tumusifu avuga ko ubutumwa bagenera abaturage ari uko bajya batanga amakuru igihe cyose babonye ikibazo nk’ucyo cy’ihohoterwa ryo mu ngo kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Amashusho y’uyu mugabo akubita umugore akimara gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga inzego zitandukanye zirimo umuyobozi bw’umurenge, Dasso, na polisi bahise bajya mu rugo rw’uyu mugabo bahita bamuta muri yombi.

Uyu mugore avuga ko iki kibazo yakigejeje ku muyobozi w’umudugudu ntiyagira icyo amufasha ahubwo amusaba gusubira mu rugo.

Mu gihe iperereza kuri iki kibazo rikomeje uyu mugabo yatawe muri yombi, afungiye kuri sitasiyo ya polisi mu murenge wa Save.