November 24, 2020
Politiki slider

Iki gihe kigomba kutwigisha guhangana n’ibyo dushinzwe haba mu bihe bisanzwe n’ibidasanzwe-Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko ibihe isi irimo n’u Rwanda muri russnge ari ishuri kuri buri muntu by’umwihariko umuyobozi mu kubasha guhangana n’ibibazo binyuranye haba mu bihe bisanzwe n’ibidasanzwe.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya Mbere Kamena 2020,ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya baheruka gushyirwa mu myanya itandukanye.

Yashimiye abarahiye, abashimira ko bemeye gukomeza gukorera igihugu cyane cyane muri ibi bihe bigoye, abifuriza kuzasoza neza imirimo bashinzwe.

Perezida Kagame yabwiye abarahiye ko kurahira bisobanuye ko bagomba no kubazwa uko buzuza inshingano baba barahiriye by’umwihariko muri ibi bihe bidasanzwe by’icyorezo cya Coronavirus aho imirimo iba iremereye.

Akomeza agira ati “Iki gihe kigomba kutwigisha ko tugomba guhangana n’ibyo dushinzwe haba mu bihe bisanzwe ndetse no mu bihe bidasanzwe nk’ibi.”

Perezida Kagame yavuze ko nta n’ugomba kwikanga mu gihe abajijwe inshingano kandi nyamara abo bantu baba barabirahiriye.

Ati “Uwo muco wo kubabaza inshingano tugomba kuwukomeza nta kundi twabigenza, ntabwo twanyuranya n’ibyo twiyemeje.”

Umukuru w’Igihugu yagarutse no ku kibazo cy’icyorezo cya Covid-19 ashimira inzego zikomeje kugira uruhare mu kugikumira.

Abarahiye kuri uyu munsi barimo abanyambanga ba Leta babiri muri za minisiteri harimo uwo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof. Nshuti Manasseh n’uwo muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ngabitsinze Jean-Chrysostome.

Harahiye kandi Emmanuel Kamere, Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire. Hari na Geraldine Umugwaneza, Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire, harahiye na Déogratias Minani Bizimana, Umudepite, ndetse na Abbas Mukama, Umuvunyi Mukuru wungirije.

 

Related posts

Reka mbabwize ukuri ndabizi ko bari buntuke ariko RURA nibatitonda bazasenya iyi leta-Marie Immaculee

Chief Editor

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byagabanutse

Chief Editor

Minisante irashima uko Kirehe na Rubavu bari kwirinda ikwirakwira rya covid-19 Kandi haba abashoferi benshi

Chief Editor

Leave a Comment