November 24, 2020
Politiki slider

Iyo hanze ya Kigali habonetse abanduye, tugira ibakwe hatarandura benshi-Min Shyaka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase avuga ko iyo habonetse abantu banduye coronavirus hanze y’umujyi wa Kigali,Guverinoma ikora ibishoboka byose kugura ngo hatandura abantu benshi.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya mbere Kamena 2020 abantu benshi bari baryamiye amajanja biteguye ifungurwa ry’ingendo hagati y’intara z’igihugu ndetse no hagati y’umujyi wa Kigali n’izindi ntara.

Ibi kandi ni kimwe no ku ruhande rw’abatwara abagenzi kuri moto, bari biteguye ku buryo bukomeye gusubira mu kazi kimwe n’abagenzi batega izo moto.

Gusa ikizere cyaje kuyoyoka mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 31 Gicurasi rishyira 01 Kamena, aho bwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko izo gahunda zose zongeye gusubikwa.

Impamvu zo gusubika igitaraganya ibyo abantu bari biteze,ngo ni uko hari abantu bagaragaye mu Karere ka Rusizi baranduye Covid-19, bityo bakaba bagomba kubanza kumenya neza ababa barahuye nabo icyorezo kitarafata indi ntera.

Minisante yavuze ko mu bantu 11 batangajwe ko bagaragaweho ubwandu ku cyumweru tariki 31 Gicurasi 2020, harimo batanu bagaragaye mu Karere ka Rusizi.

Ibi byatumye muri ako Karere Hoherezwa itsinda ry’abaganga ryunganira abari bahasanzwe mu rwego rwo gukurikirana abo bantu bagaragaweho Covid-19, no gushakisha abahuye na bo.

Mu kiganiro kuri Radiyo Rwanda, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase, yavuze ko ibyo byose byakozwe mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage.

Ati “Ejo twagize abandi bantu bagaragaye mu Karere ka Rusizi banduye Covid-19, dusanga ari ngombwa ko twongera gukaza ingamba kugira ngo icyorezo kidakwirakwira mu baturage. Nubwo hari ingamba zigenda zoroshywa, abaturage bamenye ko icyorezo kitashize mu gihugu”.

Yakomeje avuga ko atari ubwa mbere agace ko hanze ya Kigali kagaragayemo Covid-19, ariko ko bahita bakora ibishoboka ngo barinde abaturage hakiri kare.

Ati “Iki kibazo cyigeze kugaragara no mu Karere ka Gicumbi, ariko kuko inzego zose zibishinzwe zahise zihaguruka kare, ikibazo cyarakemutse. Hanze ya Kigali iyo habonetse abanduye, tugira ibakwe hatarandura benshi. Abaturage nibabe bongeye kwihanganira kutambukiranya Intara tubanze tumeye neza uko bihagaze”.

Ku bijyanye no gutwara abagenzi kuri moto, Minisitiri Shyaka yavuze ko bigoye kubahiriza metero hagati y’utwaye moto n’umugenzi, bityo bikaba ari ibintu bagomba kwitondera cyane.

Akomeza asaba ko Abanyarwanda bose bakubahiriza ingamba zo gukomeza kwirinda, kuko iki cyorezo Abanyarwanda bose bafatanyije bazagihashya burundu.

Abaturage barasabwa gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda Coronavirus, kandi akizeza ko biramutse byubahirijwe, mu gihe gito izo ngendo zasubukurwa.

Related posts

Ku mpamvu isa n’iya Rayon Sports,Patriots BBC nayo yasezeye gukina irushanwa ry’Intwari

Chief Editor

Abantu 78 nibo bakirwaye covid19 mu Rwanda abandi bamaze gukira

Chief Editor

Mahama:U Rwanda rwiteguye gufasha impunzi z’Abarundi zifuza gutaha,amayobera kuri bamwe basinyiwe batabizi

Chief Editor

Leave a Comment