November 28, 2020
Hanze

USA:Abapolisi mu mijyi itandukanye bahisemo gupfukama baha icyubahiro umwirabura wishwe n’abagenzi babo [Amafoto]

Polisi yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mujyi wa Miami yahuye n’imbaga y’abamagana urupfu rwa George Floyd bafata nk’icyorezo cy’ivanguraruhu kibasiye iki gihugu.

Muri iyo myigaragambyo, abigaragambyaga bakomeje kwibasira abapolisi kubera iyicwa rya George Floyd,Umunyamerika w’umwirabura wishwe na polisi ya Minneapolis.

Aba bapolisi ba Miami bose babonye abigaragambya bahita bapfukama basaba imbabazi banarira,mu izina rya bagenzi babo babi bishe uyu mwirabura.

Abigaragambyaga bahatiwe kwifatanya nabo, ikintu cyagaragaye nko kwicisha bugufi.

Si hano muri Miami gusa habaye ukwicuza no gusaba imbabazi byakozwe n’abapolisi,kuko mu bice bitandukanye muri Leta zunze ubumwe za Amerika abapolisi bahisemo gupfukama bifatanya n’abigaragambya baha icyubahiro George Floyd wishwe n’abapolisi bamushinze ivi ku ijosi.

Usibye gusaba imbabazi mu izina rya bagenzi babo bo muri Minisota, bamaganye kandi ibikorwa by’ubeicanyi byakorewe abirabura muri Amerika bikozwe n’abapolisi.

Abapolisi bo mu mijyi nka New York,Santa Cruz, Bellevue ndetse na Oklahoma bifatanyije n’abigaragambya guha icyubahiro nyakwigendera George Floyd.

Abapolisi bo muri Floride mu gace ka Coral Gables barapfukamye mu muhanda rwa gati baha icyubahiro nyakwigendera

Abapolisi ba Santa Cruz barapfukamye banasaba imbabazi mu izina rya bagenzi babo bishe inzirakarengane
Ark Acevedo umuyobozi wa polisi muri Houston yifatanyije n’abigaragambya mu rugendo rwo kwamagana ibyakozwe n’abapolisi bishe George Floyd
Ahantu hatandukanye abapolisi bapfukamye baha icyubahiro

Aba ni Abapolisi bo muri New York bapfukamye mu muhanda rwa gati
Aba ni abo muri Oklahoma nabo bifatanyije na bagenzi babo hirya no hino muri Amerika basaba imbabazi ku byakozwe n’abapolisi bo muri Minneapolis bishe Floyd

Related posts

Umuhungu wa Museveni Gen. Muhoozi yababajwe n’ibyo ikinyamakuru cyabo cyaditse gishima u Rwanda

Chief Editor

Vatican:Umwe mu bategetsi bakuru muri Amerika yangiwe kuganira na Papa Francis

Chief Editor

Trump yahagaritse ingendo zose hagati y’Amerika n’Uburayi umunyarwandakazi agwa mu kantu

Chief Editor

Leave a Comment