November 30, 2020
Kwibuka slider

U Bubiligi bwahamagaje abadipolomate babwo bateguye igikorwa cyo kwibuka ku munsi utari wo

Mu gihe bimenyerewe ko icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bitangira ku ya 7 Mata buri mwaka, Abadipolomate b’Ababiligi bakoreraga mu Rwanda bateguye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi tariki 6 Mata 2020, bazirikana abasirikare b’Ababiligi 10 biciwe mu butumwa bw’amahoro bwa Loni.

Ibyo ntibyashimishije Leta y’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange, cyane ko uretse kuba ari umunsi utajyanye n’Igihe u Rwanda rutangiriraho icyunamo, nta n’aho uhuriye n’umunsi abo basirikare biciwe mu Rwanda  basanzwe bibukirwaho, tariki ya 8 Mata.

Byamenyeshejwe Leta y’u Bubiligi, bituma ifata umwanzuro wo guhagarika abo Badipolomate kubuhagararira mu Rwanda.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda (MINAFFET), yemeje ko Leta y’u Bubiligi yahamagaje abo badipolomate bateguye nkana igikorwa cyo kwibuka ku munsi utari wo.

Abo Badipolomate barimo uwari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda.

MINAFFET yatangaje ko uwo muhango wo kwibuka wateguwe ndetse unakorwa bitamenyeshejwe Leta y’u Rwanda nk’uko bisanzwe bigenda, cyane ko buri mwaka inzego za Leta zifatanya n’Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda mu bikorwa byo kwibuka, ndetse bakanaaungirwa umutekano.

Nyuma y’uko icyo gikorwa kiba ku itariki ya 06 Mata 2020, Guverinoma y’u Rwanda yagaragarije igihugu cy’u Bubiligi ko itabyishimiye, ari na cyo cyatumye abo Badipolomate bahamagazwa n’igihugu cyabo.

Related posts

Kigali:Zaina na bagenzi be baregwa kwangiza imyanya ndangagitsina ya Sandrine bakatiwe imyaka 25 na miliyoni zisaga 4

Chief Editor

Perezida Kagame yahishuye amakosa akomeye abaminisitiri batatu baherutse kwegura bazize

Chief Editor

Umubano wacu n’u Burundi na Uganda uracyarimo agatotsi-Perezida Kagame

Chief Editor

Leave a Comment