November 27, 2020
Udushya

Umukwe na nyirabukwe baguwe gitumo basambana nyuma y’amasaha make ubukwe burangiye

Ibiroro byo kwishima nyuma y’ubukwe byajemo kidobya ubwo umukwe na nyirabukwe bafatwaga bibereye mu bikorwa biteye isoni by’ubusambanyi bakoreraga mu karima kegereye hafi y’aho abantu biyakiriraga.

Aya mahano yabereye mu gace ka Phoenix unit 8 karere ka Durban mu mujyi wa umhlanga mu ntara ya Kwa zulu Natal mu gihugu cya Afurika y’Epfo.Bikaba ari ibintu byatangaje abantu benshi baturanye n’aho ibyo byabereye.

Umukwe yitwa Rajesh,yari yakoze ubukwe n’umukobwa witwa Trina imihango yose yabereye mu mujyi wa Umhlanga.

Nyuma y’ubukwe,abageni n’abatumiwe mu bukwe bahise bajya kwishimira ibirori bakirirwa mu rugo rw’iwabo w’umukobwa (Trina).

Iyi nkuru dukesha Faceofmalawi ivuga ko muri icyo gihe abantu batashywe n’ibyishimo,Rajesh na nyirabukwe (nyina w’umukobwa) babaciye mu rya humye maze bajya mu karima Kari hafi y’urugo batangira ibikorwa biteye isoni by’ubusambanyi.

Kugira ngo ibyo bakoraga bimenyekane,byashyizwe ahagaragara n’umwe muri babyara b’uwo muryango yafashe amashusho y’ibyakorwaga akoresheje telefone ye ahita ahamagara abantu ndetse ayashyira no ku karubanda.

Ibitekerezo bipfuye bya nyina wa Trina byo gusangira nawe Umugabo,byatumye Trina akimara kubimenya ahita agwa igihumure.

Naho Rajesh yamaze kugubwa gitumo ahita ahunga arabura kuko abo mu muryango w’umukobwa ndetse n’abo mu muryango we bashakaga kumukubita kubera ayo mahano yo gusebya imiryango.

Gusa iperereza ryakozwe nyuma, ryagaragaje ko abo bombi ibyo bikorwa bari babimazemo amezi agera kuri atatu kandi ko nta gahunda bari bafite yo kubihagarika.

Nyuma y’ibyabaye biteye isoni, bivugwa ko Trina yasabye gatanya bikanga kandi kuva icyo gihe akaba atarakubita iryera nyina kuko nawe yahise abura.

Related posts

Abantu batahiriwe n’umwaka wa 2020 by’umwihariko ukwezi kwa Gashyantare

Chief Editor

Ruharwa mu gusambanya abagore n’abakobwa ku ngufu yakatiwe imyaka 441 y’igifungo

Chief Editor

Umugabo yapfiriye mu isanduku nyuma y’uko pasiteri amuhaye amafaranga ngo amukorereho ibitangaza

Chief Editor

Leave a Comment