December 3, 2020
Politiki slider

Iburasirazuba:Abanyonzi batunguwe no kubyukira ku nkuru ivuga ko batemerewe gutwara abagenzi

Bamwe mu banyonzi bakorera mu ntara y’Iburasirazuba by’umwihariko mu karere ka Rwamagana baravuga ko batunguwe no kubyuka bagasanga bari mu batemerewe gutwara abagenzi mu gihe abo bafata nka bakuru babo b’abamotari bakoze akazi nk’uko bisanzwe.

Ni nyuma y’uko inama y’abaminisitiri yateranye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Kamena 2020 yafunguye ingendo hagati y’umujyi wa Kigali n’inzindi Ntara ndetse no kwerera za Moto gutwara abagenzi.

Gusa iki cyemezo cyatunguye abatwara abagenzi ku magari bazwi nk’abanyonzi babyutse biteguye gukora akazi nk’abamotari dore ko batwara abagenzi mu buryo busa nk’aho ari bumwe, ariko babyutse basanga batemerewe gukora akazi bakavuga ko habayeho ku birengagiza.

Umwe muri abo banyonzi witwa Kwizera Bowaze avuga ko yabyutse mu gitondo akabona abamotari bo bari gukora nk’uko bisanzwe kubera ko ntaho umunyonzi atandukaniye n’umumotari,nawe atangira akazi ariko atungurwa no kumva bamubwiye ngo ntabyemerewe.

Ati”Twebwe baduhagaritse gukora kandi abandi babafunguriye.Bafunguye moto natwe tugira ngo turimo ariko twabyutse twisanga tutarimo”.

Akomeza agira ati”Natwe baturekure dusubire mu kazi kuko moto iyo umuntu ahekanye n’undi bagenda bahoberanye ariko iyo umuntu yicaye ku igare nta mahuriro n’umunyonzi.

Ingaruka biributugireho ni uko turaza gukora ibinyuranije n’amategeko bakaza kudufata kuko ntabwo umuntu yakomeza kwicwa n’inzara”.

Undi witwa Uwiringiyimana Manaseh we avuga ko yatunguwe n’ibyabaye kandi bari bishimiye kongera gusubira mu kazi ariko bakabyukira ku nkuru bafata nk’aho ari inca mugongo yo kumva ko batemerewe gutwara abagenzi.

Ati”Mu by’ukuri  byadutunguye kuko twari tuzi ko natwe turiburekurwe tugatangira akazi.Twari twabyishimye ariko twatangajwe no kumva batubwira ngo ntidushyireho imifariso”.

Avuga ko ubwa mbere yagize ngo baramushuka afata umugenzi amushyira ku igare ariko umupolisi yamubonye amusaba gushyira hasi umugenzi.

Ati”Njyewe mvanye umuntu hano mujyanye ngeze hariya hirya,umupolisi wari mu modoka arambwira ati mukure ku igare wigendere na we akomeze n’amaguru”.

Bihoyiki Emmanuel avuga ko we ubwe yasomye itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri ariko mu byo yabonye bibujijwe nta gare ririmo bityo ngo ubuyobozi bwaca inkoni izamba nabo bakaba bakemererwa gusubukura akazi nk’abakuru babo b’abamotari.

Ati”Njyewe mu itangazo, nabonye mu bibujijwe igare ritarimo.Natunguwe nuko nazamutse mu mujyi barambwira ngo wowe urimo urajya he ko bavuze moto wowe bakaba batakuvuzemo! Natwe batubabarire batureke dukorere amafaranga kuko ubukene bumeze nabi muri iki gihe cya coronavirus”.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba CIP Twizerimana Hamdun yabwiye IGIRE ko abanyonzi batemerewe gutwara abagenzi ahubwo bakomeza gutwara imizigo.

Ariko abasaba gushyira umutima hamwe kuko Leta itabibagiwe ahubwo baba bihanganye mu gihe ikibazo cyabo kigisesengurwa.

Ati”Abanyonzi barasigara batwara imizigo gusa ntabwo bemerewe gutwara abantu.Amabwiriza dufite ni uko abanyonzi bari bube baretse gutwara abagenzi mu gihe ikibazo cyabo kigisesengurwa ngo gihabwe umurongo”.

CIP Hamdun avuga ko nubwo byabaye nk’ibitungura bamwe mu banyonzi bakaramukira mu kazi batazi uko bimeze,ku bufatanye bw’inzego zishinzwe umutekano n’abayobozi b’abanyonzi, bazindukiye aho abanyonzi bakunze guparika babakorera ubukangurambaga babamenyesha ko batemerewe gutwara abagenzi usibye imizigo gusa.

Uwiringiyimana Manaseh we avuga ko yatunguwe n’ibyabaye kandi bari bishimiye kongera gusubira mu kazi
Bihoyiki Emmanuel avuga ko we ubwe yasomye itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri ariko mu byo yabonye bibujijwe nta gare ririmo

Related posts

Drones zashyizweho mu gukaza ubukangurambaga bwo kwirinda covid19 [Reba amafoto]

Chief Editor

APR FC itsinze Gor Mahia mu mukino ubanza wa CAF Champions League

Chief Editor

Dufite igihugu cyiza buri muntu yakwifuza kubamo ariko gifite abanzi benshi-Gen.Ruvusha

Chief Editor

Leave a Comment