November 30, 2020
Politiki slider

Perezida Kagame yasabye ko ibihano byashyiriweho Zimbabwe na Sudan bikurwaho

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye ko ibihano byashyiriweho ibihugu bya Sudan na Zimbabwe biri mu muryango wa OACPS  bikurirwaho Ibihano mu rwego rwo gufasha abaturage babyo mu by’ubuzima.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 03 Kamena 2020,aho yari yitabiriye inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango w’Ibihugu bya Afurika, Karayibe na Pasifika, yize ku ngamba zo gukomeza guhangana na Covid-19.

Perezida Kagame yitabiriye iyi nama yakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga. Iyi n’inama ya Mbere Idasanzwe y’Umuryango uhuza ibihugu bya Afurika, Karayibe, n’ibya Pasifika ‘OACPS’.

Perezida Kagame yavuze ko kuba isi yose yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 byakabaye impamvu yo guhuza imbaraga mu guhangana n’ingaruka cyateje.

Ati “Ingaruka za COVID-19 zizamara igihe kinini na nyuma yo gutsinda iyi virusi ariko n’urugendo rwo gusubiza ibintu mu buryo ruzaba rurerure.Gushyira hamwe no kuba magirirane nibyo byatuma isi yose ibona igisubizo kirambye.”

Perezida Kagame yavuze ko utu turere uko ari 3 twahuriye mu nama uyu munsi dukwiriye gufashanya mu kubona imiti,urukingo n’ubufasha mu buvuzi no gusangira ubushobozi mu gushaka umuti w’ibibazo bizasigwa n’iki cyorezo.

Perezida Kagame yasabye ko ibihano by’ubukungu byafatiwe Sudani na Zimbabwe byakurwaho kugira ngo abaturage b’ibi bihugu babashe kubona ubufasha ndetse n’ibi bihugu bibone imbaraga zo kurwanya iki cyorezo.

Ati”Ibihano bikomeje gufatirwa abanyamuryango bacu,Sudan na Zimbabwe,bishobora gukurwaho mu rwego rwo guha ingufu ubushobozi bwabyo kugira ngo bikemure ibibazo bibangamiye ubuzima bw’abaturage babyo”.

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we Kenyatta wamutumiye muri iyi nama yari igamije kwiga ku ngamba zo guhangana na Covid-19.

Related posts

Rusizi:Barataka igihombo baterwa no kubura isoko ry’imbuto beza ku bwinshi

Chief Editor

Ubushinjacyaha bwakiriye ibyavuye mu iperereza ku rupfu rwa Kizito Mihigo

Chief Editor

MINISANTE yashyikirijwe Robots zifite amazina y’ikinyarwanda [Amafoto]

Chief Editor

Leave a Comment