November 28, 2020
slider Ubutabera

U Bufaransa:Urukiko rwanzuye ko Kabuga Felicien yoherezwa kuburanira Arusha

Kabuga Felicien umunyarwanda ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwanzuye ko agomba koherezwa i Arusha muri Tanzania akaburanishwa n’Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT.

Uyu musaza w’imyaka 84 y’amavuko mu saha ya saa munani kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Kamena 2020,nibwo yagejejwe mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Paris mu Rugereko rwarwo rushinzwe gukurikirana ibyaha.

Kabuga akurikiranweho icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, gukangurira abantu gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside n’ibindi bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubwo yagezwaga mu rukiko yari atwawe mu igare ry’abafite intege nke yambaye agapfukamunwa mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.

Bwari bubaye ubwa gatatu uyu musaza yari agaragaye mu rukiko.Ni mu gihe kandi mu iburanisha riheruka yahakaniye urukiko ko ibyaha byose ashinjwa ari ibinyoma, kuko ngo atigeze yica umututsi n’umwe agashimangira ko bari abakiliya be ndetse ko yajyaga abaguriza amafaranga.

Mu cyumba cy’iburanisha harimo abantu benshi bo mu muryango wa Kabuga ndetse n’abandi barengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari bategereje kumva icyo urukiko rwanzura ku hantu agomba kuburanishirizwa.

Me Richard Gisagara Umunyarwanda uba mu Bufaransa wanakurikiranye uru rubanza rw’i Paris rwasuzumaga niba Kabuga yoherezwa i Arusha, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris rwanzuye ko Kabuga yoherezwa kuburanira i Arusha.

Me Gisagara Richard wanyujije ubutumwa kuri Twitter, yagize ati “Rwatesheje agaciro [Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris] impamvu zose yatanze [Kabuga] ko adashaka kujya kuburanira muri ruriya rwego.”

Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha [ICTR] rwasigariweho n’uru rwego [IRMCT] rwaburanishije abagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri bo harimo Umunyamakuru Hassan Ngeze wagize uruhare rukomeye mu gucengeza urwango Abahutu bagiriye Abatutsi, Theonetse Bagosora ufatwa nk’umwe mu bacuze umugambi wa Jenoside na Jean Kambanda wabaye Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma y’Abatabazi.

Related posts

Nyamagabe:Yaguwe gitumo amaze guha umupolisi ruswa y’ibihumbi 20Frw mu bihumbi 100Frw yari yamwemereye

Chief Editor

Nimutinyuke mwange ikibi kabone n’ubwo cyaba kivugwa n’umuntu mukuru cyangwa mufitanye isano-Madamu Jeannette Kagame

Chief Editor

Kiyovu Sports yarahiye ko igiye kujyana APR FC mu nkiko iyishinja kuyitwara umukinnyi

Chief Editor

Leave a Comment