December 4, 2020
Udushya

Umugabo yaguwe gitumo ari kurya nyirakuru ubwo yari amaze kumwica

Dwayne Wallick w’imyaka 37 y’amavuko, yatawe muri yombi akekwaho kwica no kurya nyirakuru ibintu byateye ubwoba abakoraga iperereza.

Uyu ukekwa yatawe muri yombi ku ya 1 Kamena 2020, nyuma yuko abapolisi bo mu mujyi wa Richmond muri Virginia aho bivugwa ko bamuguye gitumo ari mu gikorwa cyo kurya nyirakuru w’imyaka 90, witwa Ruby Wallick.

Ku gicamunsi cyo ku wa mbere, abayobozi bitabye telefoni 911 ivuga ko umugabo ahagaze hejuru y’umurambo uvirirana amaraso ku kibanza 1200 cy’urukiko rwa Club i Richmond, ahantu hatari urusaku hafi ya Hilltop Plaza.

Nk’uko ikinyamakuru Mercury News kibitangaza,ngo igihe abapolisi binjiraga mu rugo basanze Dwayne Wallick ahagaze hejuru ya nyirakuru kandi amurya umubiri.

Abapolisi bategetse Wallick guhagarika, ariko arabyirengagiza akomeza ibyo yakoraga. Icyo gihe byasabye Aabapolisi kwifashisha imbunda bamukanga ahita areka ibyo yakoraga.

Nyuma y’urugamba rutoroshye hagati ye n’abapolisi,yahise afatwa yambikwa amapingu.

Polisi yavuze ko Wallick aguma mu bitaro, aho ari kuvurirwa ibikomere by’umubiri bitazwi. Abashakashatsi barimo kureba niba gukoresha ibiyobyabwenge byaragize uruhare muri icyo cyaha.

Nyirakuru w’imyaka 90, Ruby Wallick, bivugwa ko “yabuze ibice by’inyama zimwe na zimwe z’umubiri” maze hahamagarwa inkeragutabara.

Mukecuru Ruby yatangajwe ko yapfuye ku wa mbere, ariko icyateye urupfu rwe ntikiramenyekana.

Biteganijwe ko abapolisi bazashyikiriza dosiye ya Dwayne Wallick,umushinjacyaha w’akarere kugira ngo akurikiranwe ku cyaha cy’ubwicanyi.

Polisi ivuga ko Dwayne na Ruby bombi babaga mu rugo rumwe. Polisi ntiramenya icyaba cyarateye urupfu rwa mukecuru Ruby.

Related posts

Inkuba yakubise abajura 18 barimo kugabana ibyo bibye bahita bapfa

Chief Editor

Umugabo akekwaho gusambanya abana be batatu b’abakobwa batujuje imyaka y’ubukure

Chief Editor

Umukobwa w’imyaka 12 y’amavuko yashyingiwe ku bagabo babiri bakuze mu kwezi kumwe

Chief Editor

Leave a Comment