November 25, 2020
slider Ubutabera

Ikoranabuhanga ryatumye urubanza rwa Nsabimana Callixte Sankara rusubikwa

Umucamanza w’urukiko rw’imanza z’iterabwoba ruri i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda yavuze ko urubanza ruregwamo Nsabimana Callixte uzwi nka ‘Sankara’ rwari rugiye kuba rusubitswe kubera kutagera ku ikoranabuhanga kw’abaregera indishyi bari i Rusizi.

Nsabimana Callixte wari umuvugizi w’inyeshyamba za FLN zirwanya leta y’u Rwanda aregwa ibyaha 17 bishingiye ku bitero ku Rwanda n’ibikorwa by’izo nyeshyamba.

Uyu munsi kuwa kane, hari gukoreshwa ikoranabuhanga mu iburanisha mu rwego rwo kwirinda coronavirus.

Abacamanza batatu n’ubwanditsi bari mu cyumba cy’iburanisha i Nyanza,uwuregwa ariwe Nsabimana yari muri gereza ya Mageragere i Kigali ndetse n’abaregera indishyi bari i Rusizi, bagahuzwa na Skype.

Muhima Antoine wari kuyobora iri buranisha amaze kwinjira mu cyumba cy’iburanisha yavuze ko aho ku rukiko no muri gereza ya Mageragere bari biteguye nta kibazo.

Yavuze ko urubanza rusubitswe kuko abaregera indishyi bari mu karere ka Rusizi badashobora kuhava Kandi badashobora kugera kuri iryo koranabuhanga.

Iburanisha riheruka kuri uru rubanza ryabaye muri Mutarama uyu mwaka aho humviswe ubushinjacyaha burega Nsabimana Callixte.

Icyo gihe Nsabimana yahawe ijambo, avuga ko ibyaha 17 byose yarezwe n’ubushinjacyaha abyemera ndetse abisabira imbabazi.

Gusa Nsabimana yahakanye ko ari mu bashinze umutwe wa FLN kandi ko nta ruhare yagize mu bitero byishe abantu.

Uru rubanza rwari gukomeza tariki ya 31 Werurwe 2020 ariko icyo gihe mu Rwanda ibikorwa byose byari byarahagaritswe (lockdown), rwimurirwa none tariki 4 Kamena 2020.

Umucamanza Muhima Antoine Kuri uyu wa Kane yavuze ko uru rubanza rwimuriwe tariki 08 z’ukwezi gutaha kwa Nyakanga uyu mwaka.

Avuga ko bizeye ko ingamba zafatiwe akarere ka Rusizi icyo gihe zizaba zarorohejwe n’ababuze ikoranabuhanga uyu munsi babashije kurigeraho ntambogamizi.

Related posts

Muhanga/Ruhango:Infungwa zisaga 70 zafunguwe ngo zigiye kwisubiraho birenze ibikenewe[Amafoto]

Chief Editor

Rwamagana:Akarere kagiye gukemura ibibazo by’imiryango itagira aho ikinga umusaya n’iyifite inzu zangiritse

Chief Editor

Rubavu:Umusore yafatanwe udupfunyika 1000 tw’urumogi ku mayeri y’umupolisi n’uwo yarugurishaga

Chief Editor

Leave a Comment