November 23, 2020
Politiki slider

Ingabo z’u Bushinwa zashyikirije iz’u Rwanda ibikoresho byo kwifashisha mu kurwanya Covid-19 [Amafoto]

Ingabo z’u Bushinwa zahaye ingabo z’u Rwanda RDF ibikorehso byo kwifashisha mu kurwanya Covid-19 bifite agaciro k’ibihumbi 290 by’Amadolari ya Amerika.

Ibi bikoresho byageze mu Rwanda bizanwe n’indege ya Gisirikare y’u bushinwa (China Air Force) ubwo ibigejeje ku kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kanombe, byakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, RAO Hongwei, washyikirije ibyo bikoresho Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura, yavuze ko ibyo bikoresho byatanzwe mu rwego rwo gufasha Abaturarwanda no kongerera ubushobozi ibikorwa Ingabo z’u Rwanda zikora mu ishami ryo guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Ambasaderi RAO Hongwei yagize ati“Ni ikimenyetso cy’ubucuti bukomeye hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda.”

Gen Jean Bosco Kazura, yashimye icyo gikorwa cy’u Bushinwa, yongeraho ko ari ikimenyetso kigaragaza ubufatanye mu bya Gisirikare hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda.

Yagize ati “Iyi nkunga y’ibikoresho igaragaza ko nidushyira hamwe imbaraga zacu tuzatsinda urugamba, by’umwihariko iki cyorezo cya COVID-19.”

Ibyo bikoresho bigizwe n’amoko atandukanye y’ibyifashishwa mu kuvura COVID-19, birimo imyenda n’udupfukamunwa byambarwa n’abaganga bavura COVID-19.

Related posts

Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda yafunze kubera umuntu witabiriyemo inama nyuma agatahurwaho Coronavirus

Chief Editor

Perezida Kagame yatangaje ko yifuza kuzasimburwa n’umugore

Chief Editor

Umukozi w’ubushinjacyaha yatawe muri yombi acyekwaho kwiyita umukozi wo mu biro bya Perezida wa Repubulika

Chief Editor

Leave a Comment