November 24, 2020
Ubutabera

Gasabo:Abantu 29 bafatiwe mu bikorwa bihabanye n’amabwiriza yo kwirinda covid-19

Polisi y’u Rwanda yamurikiye itangazamakuru abantu 29 bafatiwe mu bikorwa bihabanye n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwiza ry’Icyorezo cya Covid-19 cyugarije u Rwanda n’isi muri rusange.

Abafashwe berekaniwe ku Ishami rya Polisi y’u Rwanda rikorera i Remera mu Karere ka Gasabo.

Uko ari 29 bafatiwe mu bikorwa bibujijwe barimo barindwi bafatiwe mu ishuri ryigisha indimi n’amategeko y’umuhanda barimo kwiga, harimo abandi 22 bafatiwe ahantu hatandukanye harimo no mu misozi yo mu nkengero z’umujyi wa Kigali bari mu masengesho.

Umwe mu bafatiwe mu ishuri bigisha witwa Mbabazi Joseline, yavuze ko kutigisha yumvaga bireba gusa amashuri agengwa na Minisiteri y’Uburezi, akumva ko bo nk’abantu bikorera yumvaga bitabareba.

Ati “Twumvaga twe bitatureba ariko nyuma y’uko dusobanuriwe neza, twasanze twakoze amakosa tukaba tuyemera kandi tunayasabira imbabazi, tunashishikariza abandi baba babikora kubicikaho.’’

Naho Bimenyimana Theogene, umuvugabutumwa wafatiwe mu biro ari gusengana na bagenzi be batatu,yavuze ko nk’abakirisitu bababajwe n’uko barenze ku mabwiriza yo Kwirinda covid-19, bityo bakaba babisabira imbabazi

Ati “Twabonye hari ibikorwa bimwe na bimwe byemerewe gukora bituma natwe kwihangana bitunanira tujya mu biro turasenga, ariko turasaba imbabazi tunakangurira abandi bakirisitu kwihangana bagasengera mu rugo kuko hahagaritswe guteranira mu nsengero ariko ntihahagaritswe gusenga.’’

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera, avuga ko Polisi y’Igihugu itazahwema gufata abantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo cyugarije u Rwanda ndetse n’isi muri rusange, abibutsa ko Polisi icyo igamije atari ukubafata no kubahana, ahubwo icyo igamije ari ugusigasira ubuzima bwabo.

Ati “Ntituzahwema gufata abantu nk’aba barenga ku mabwiriza yo guhangana n’iki cyorezo, tukabagira inama n’abo guhanwa bagahanwa. Abanyarwanda nibumve uburemere bw’iki cyorezo bakirinde bakirinde n’imiryango yabo, abazabirengaho bazafatwa kandi bazahanwa.’’

CP Kabera yibukije aba baturage ko icyo Polisi igamije atari ukubahana, ahubwo icyo ikeneye ari uko abaturage birinda, kandi bakirinda 100%, kandi bakumva ko umuntu umwe ashobora guteza ikibazo igihugu cyose, bityo bakitwararika .

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa kabiri yariki ya 2 Kamena 2020, yasubukuye Ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali, ukuyemo izijya n’iziva mu Karere ka Rusizi ndetse na Rubavu. Yanasubukuye kandi ingendo za Moto zikorwa hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Ahantu hagifunzwe harimo insengero, amashuri, ndetse n’ibindi bikorwa byose bikorwa mu ruhame birimo inama, ibirori by’ubukwe n’ibindi.

Related posts

Umunyamakuru Phocas Ndayizera na bagenzi be bareganwa basabiwe igifungo cya Burundu

Chief Editor

Rubavu:Yafatanwe inoti 37 z’amadorali y’Amerika y’amahimbano n’impapuro yayakoragamo

Chief Editor

Ngoma:Umusore yagize umujinya w’uko umugabo yamwimye umukobwa we ashaka kumwica amubuze yadukira Inka y’aho arayica

Chief Editor

Leave a Comment