November 24, 2020
Politiki slider

Rubavu:Ibihano byakajijwe kubatambara agapfukamunwa n’abakambara nabi

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu butangaza ko hashyizweho ibihano ku batubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo COVID-19.

Ingendo rusange na Moto mu Karere ka Rubavu zarahagaritswe kubera gukeka ko hashobora kuba hari abarwayi ba Covid-19 bitewe n’uko gahana imbibi n’umujyi wa Goma ubarizwamo abafite ubu burwayi.

Abaturage ntibishimiye uyu mwanzuro, aho bavuga ko bitewe na bamwe bitwaye nabi bagakomeza ingendo zambukiranya imipaka mu buryo bunyuranije n’amategeko, naho abandi bagakomeza ibikorwa bibahuza n’abandi kandi bitemewe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yatangaje ko bakoze urutonde rw’abakora ingendo zitemewe zambukiranya imipaka, ndetse ko bagiye kubaganiriza no kubapima.

Avuga ko kuba Akarere ka Rubavu kashyizwe mu kato ari umwanya wo gukosora amakosa yagiye agaragara ku kwirinda iki cyorezo.

Habyarimna Gilbert yatangaje ko bashyizeho ingamba zikumira amakosa yose ashobora gutuma haboneka icyorezo cya Covid-19 kubera uburangare.

Ati “Umuntu wese wongera gufatwa atambaye agapfukamunwa cyangwa akambaye nabi aratanga amande y’ibihumbi 10, nta kureba ku ruhande, natayabona agende afungwe niko twabyemeje mu nama ihuriweho n’inzego zose.”

Ati “Hari umwihariko w’utubari turimo gukora, amande yazamutse ndetse turanarushaho no kutugenzura, nta kabari kemerewe gufungura, akazafatwa kazafungwa kugeza igihe tutazi gacibwe amande ibihumbi 500 ku turi hejuru, n’ibihumbi 100 ku tubari two mu cyaro n’iyo twaba ducuruza ikigage.

Akomeza avuga ko nta kabari kemerewe gucuruza ko uzabikora azashyikirizwa RIB igakora dosiye nk’umuntu warenze ku mabwiriza.

Akarere kari kiteguye gufungurirwa ingendo nk’ahandi, ariko ubu ingendo zarahagaritswe mu karere, keretse ku bafite imodoka zabo.

Moto n’amagare byemerewe gutwara ibicuruzwa gusa ntibyemerewe gutwara abandi bantu uretse ababitwaye.

Icyakora ingendo zitwara ibiribwa zemerewe gukora ariko abantu basabwa kugabanya ingendo no kuva mu muhanda hakiri kare.

Kugeza ubu uturere twa Rubavu na Rusizi twongeye gushyirwa muri gahunda ya Guma mu Rugo bitewe n’uko hagaragaye abarwayi benshi ba covid-19 by’umwihariko mu karere ka Rusizi hakaba hamaze kuboneka abarwayi 37 b’iki cyorezo.

Related posts

Inteko ishingamategeko yatumijeho abaminisitiri batatu ngo bisobanure ku bibazo bimwe na bimwe

Chief Editor

U Bushinwa bwahaye u Rwanda inkunga igizwe n’ibikoresho byifashishwa mu guhangana na covid19

Chief Editor

Rusizi:Barataka igihombo baterwa no kubura isoko ry’imbuto beza ku bwinshi

Chief Editor

Leave a Comment