November 29, 2020
Udushya

Umukobwa yavuze uburyo yategetswe gusambana n’imbwa yo kwa nyirasenge agatwita inshuro eshatu

Umukobwa witwa Angela Amewu w’imyaka 18 y’amavuko ukomoka mu mujyi wa Kumasi muri Ghana,yasangije abantu umubabaro yanyuzemo ubwo yabaga kwa nyirasenge mu mujyi wa Lagos muri Nijeria aho uyu mubyeyi yamutegekaga gusambana n’umugabo we yarangiza agasambana n’imbwa batunze.

Iyi nkuru ibababje Angela yayitangaje ubwo yari mu kiganiro kuri radio yitwa Oyerepa FM aho yavuze ko yavuye iwabo i Komasi ajya Lagos kubana na nyirasenge n’umugabo we bamusezeranyije ko bazamufasha gukomeza amashuri ye.

Ibinyamakuru bitandukanye nka Faceofmalawi na ghgossip byatangaje ko akimara kugera muri urwo rugo,yahise atangira kujya ahatirwa gusambana n’umugabo wa nyirasenge barangiza agahita asambana n’imbwa yabo.

Nk’uko uyu mwangavu yakomeje abitangaza,ngo yakomeje kujya akorerwa ibyo bikorwa igihe cyose bigera naho atwita inshuro eshatu ariko umugabo wa nyirasenge izo nda akajya azikuramo nta miti akoresheje ibintu avuga ko bishobora kuzamugiraho ingaruka zikomeye mu buzima.

Avuga ko bitewe n’uko Umugabo wa nyirasenge yari yaramugize akarima ke,ngo bakoraga ibishoboka byose kugira ngo ntamujye kure kuko isaha yashakiraga bararyamanaga ari nako asoreza ku kuryamana n’imbwa.Ibyo byari byarabaye akamenyero ku buryo uwo mugabo mbere yo kujya ku kazi yabanzaga kumusambanya akabona kugenda.

Byageze aho abona ko ibintu yanyuragamo bitoroshye ndetse atabasha kubyihanganira, maze afata umwanzuro wo kureka ishuri maze ava muri urwo rugo asubira iwabo muri Ghana aho yageze atangira kujya agurisha amazi apfunyitse mu mashashi kugira ngo abone amaramuko.

Related posts

Umugabo yatawe muri yombi azira gucukura imva ya Kobe Bryant n’umukobwa we [Reba amafoto]

Chief Editor

Umugore n’umugabo we bahisemo kwambara imyambaro idasanzwe y’abajya mu byogajuru kugira ngo birinde Covid-19[Amafoto]

Chief Editor

Umugabo yafashe umugore we ari gusambanira mu bwiherero ikimwaro kimufashe amumenaho amazi ashyushye

Chief Editor

Leave a Comment