November 29, 2020
Hanze

USA:Bafashe umwanya ungana n’igihe umupolisi yamaze atsikamiye ijosi rya Floyd mu rwego rwo kumwibuka

Mu muhango wo kwibuka no guha icyubahiro George Floyd muri Minneapolis, umujyi yiciwemo, abawitabiriye bafashe umwanya wo gutuza, baraceceka, bibuka urupfu rubabaje rw’uwo mwirabura

George Floyd yishwe tariki 25 Gicurasi 2020 igihe umupolisi witwa Dereck Chauvin yamutsikamiraga ijosi akaza kubura umwuka,urupfu rwateje ibibazo muri Amerika kugeza n’uyu munsi.

Mu muhango wo kumusezeraho no kumuha watangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Kamena 2020,abantu bawitabiriye bahisemo kumara igihe kingana n’iminora 8 n’amasegonda 46, igihe umupolisi Dereck Chauvin yamaze atsikamiye ijosi rya Floyd, kurinda aheze umwuka.

Ibihumbi by’abantu byari byahuriye kuri Kaminuza yitwa ‘North Central University’, aho benshi bo mu muryango we n’umuyobozi w’Umujyi wa Minneapolis batangiye bapfukamye imbere y’isanduka irimo umurambo wa Floyd, barira ariko kandi baririmba indirimbo ‘Amazing Grace’ bivuga ‘Ubuntu butangaje’ yatangiye uwo muhango.

Umuvandimwe wa George Floyd witwa Philonise Floyd, yavuze ko George yazize icyo yise “Icyorezo cy’ivanguraruhu”.

Révérend Al Sharpton, wari uyoboye isengesho muri uyu muhango yavuze ko igihe kigeze kugira ngo ubutabera butangwe.

Yagize ati “Tugeze mu bihe tugomba kurwanya imyitwarire y’igipolisi. Nta gisobanuro gihari batanga, ku mpamvu yatumye uriya mupolisi amara igihe kingana gutya atsikamiye Floyd ku ijosi. Ntitugomba kureka ngo bigende ubusa”.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 06 Kamena 2020, hazaba undi muhango wo kwibuka George Floyd, uzabera ahitwa Raeford, muri Leta ya North Caroline, nyuma akazashyingurwa mu Mujyi wa Houston, muri Texas, aho yakuriye mbere yo kujya gutura muri Minneapolis.

Biteganijwe ko umuhango wa nyuma wo kumusezera uzaba kuwa kabiri tariki 9 Kamena, uzitabirwa n’abo mu muryango we gusa, n’inshuti za hafi.

Chauvin(ubanza ibumoso), J. Alexander Kueng(uwa Kabiri ibumoso) , Thomas Lane (uwa gatatu) na Tou Thao(uheruka) bose bagize uruhare mu rupfu rwa George Floyd

Related posts

U Bushinwa bwavuze ku byo Amerika ivuga ko coronavirus yavuye muri laboratoire zabwo

Chief Editor

Uganda:Umunyarwanda yishwe akubiswe inyundo mu mutwe

Chief Editor

Covid19:Umuvugabutumwa yafashe amafaranga yose y’itorero ayagura ibyo kurya by’abatishoboye [Amafoto]

Chief Editor

Leave a Comment