December 1, 2020
Politiki slider

Rwamagana:Ipfunwe ry’aho baboneraga serivise ryatumye biyubakira ibiro by’akagari bya miliyoni zisaga 14 Frw

Abaturage batuye mu kagari ka Rweru umurenge wa Munyaga akarere ka Rwamagana bishatsemo ibisubizo baharanira intero yo kwigira biyubakira ibiro by’akagari byuzuye bitwaye miliyoni 14,200,000Frw nyuma y’uko babonye ko inzu ubuyobozi bw’akagari bwakoreragamo yabateraga ipfunwe bagiye kwakiramo serivise.

Akagari ka Rweru gatuwe n’imiryango 917.Abaturage batuye muri ako kagari bafashe umwanzuro wo kwiyubakira akagari kagezweho binyuze mu misanzu y’amafaranga bagiye bakusanya bakongeraho n’imiganda bagiye bakora.

Umwe muri abo baturage witwa Bahigi Jean de Dieu wanagize uruhare rukomeye mugukora ubukangurambaga bwo kwishakamo ibisubizo,avuga ko babonye ibiro ubuyobozi bw’akagari bwakoreragamo buteye isoni maze bahitamo kwiyubakira ibiro byiza bijyanye n’igihe.

Ati”Akagari kugira ngo tukubake byatewe n’uko ntako twari dufite kuko ako twari dufite ntabwo kari kajyanye n’igihe maze duhitamo kubaka akandi.

Twagiye duhurira mu nteko z’abaturage tukajya inama ariko na Gitifu atuba hafi twiyemeza kukubaka aho twiyemeje gutanga umusanzu w’amafaranga.Hanyuma turayakusanya ubwo tumaze kuyakusanya dushinga komite y’inyubako”.

Akomeza avuga ko ubuyobozi bwagerageje kubaba hafi haba mu nama ndetse n’amikora aho bageraga bagashaka gucika intege ariko ubuyobozi bukabatera ingabo mu bitugu birangira bakujuje.

Hitimana Felicien utuye mu mudugudu wa Kanyigira akagari ka Rweru avuga ko kutagira akagari keza byabateye umuhate wo gukora imigannda ndetse no gutanga umusanzu w’amafaranga uko umuntu yabaga yifite.

Ati”Twashyizemo imbaraga mu miganda tukagerageza gushyiramo umusanzu muke uboneka tubona turakujuje.Umuntu yatangaga uko yifite kandi akagira n’ubushake bwo gukora umuganda”.

Avuga ko bakoraga umuganda ishuro imwe mu cyumweru naho amafaranga y’umusanzu hari abatangaga 3000Frw abanda bagatanga 6000Frw bigendanye n’ubushobozi bw’umuturage.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Munyaga Mukashyaka Chantal avuga ko abaturage b’akagari ka Rweru babonaga ahantu bahererwaga serivise hatameze neza bibatera ipfunwe bituma bishakamo ibisubizo biyubakira ibiro by’akagari bafatanije n’ubuyobozi.

Ati”Akagari karuzuye abaturage barakujuje.Ubuyobozi bw’akagari bwari bufite inzu itameze neza abaturage bareba serivise bahererwa aho ngaho bakabona bidakwiye,ubwo bishakamo ibisubizo n’ubuyobozi dufatanyije bagura ikibanza,bateranya imisanzu n’amaboko yabo n’imiganda ubu akagari karuzuye karakorerwamo nta kibazo”.

Ibiro by’akagari ka Rweru byuzuye bitwaye Miliyoni 14,200,000Frw hakaba harimo amafaranga yavuye ku misanzu y’abaturage andi yavuye ku nkunga akarere ka Rwamagana kabateye ingana na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5,000,000Frw) zo kwifashisha mu gukora amasuku yako.

Ibiro by’akagari ka Rweru byubatswe n’abaturage
Hitimana Felicien umuturage wo mu kagari ka Rweru avuga ko bishimiye Igikorwa bakoze cyo kwigira
Gitif Mukashyaka avuga ko abaturage bishatsemo ibisubizo ubuyobozi nabwo bubatera ingabo mu bitugu biyuzuriza ibiro by’akagari

Related posts

Bizimana wari ku rutonde rumwe na ba Kabuga bashakishwa ku ruhare bagize muri Jenoside yarapfuye

Chief Editor

Ingendo mu modoka rusange hagati y’umujyi wa Kigali n’intara zahagaritswe

Chief Editor

Iyo ufite inzu z’ibyatsi zegeranye wirinda kunagamo umuriro kuko n’inzu yawe izashya-Perezida Kagame

Chief Editor

Leave a Comment