November 24, 2020
Hanze

U Rwanda rwashimiye Gen.Ndayishimiye uherutse gutorerwa kuyobora u Burundi

Guverinoma y’u Rwanda yashimiye Gen Evariste Ndayishimiye wegukanye intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, yabaye ku wa 20 Gicurasi 2020, aho yagize amajwi 68%.

U Rwanda rwashimiye Ndayishimiye rubinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga,kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Kamena 2020.

ku wa Kane tariki 4 Kamena 2020 nibwo urukiko rushinzwe Itegeko Nshinga mu Burundi,rwemeje intsinzi ya Gen Ndayishimiye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu aho agomba kukiyobora muri manda y’imyaka irindwi.

Itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yandikiye iy’u Burundi, yashimye intsinzi ya Gen Ndayishimiye, igaragaza ubushake bwo kuzahura umubano w’ibihugu byombi umaze igihe utameze neza.

Iti “Guverinoma y’u Rwanda irashaka gushimira Perezida mushya w’u Burundi watowe, Gen Maj Evariste Ndayishimiye, ndetse no gufata uyu mwanya ngo igaragaze ubushake bwayo bwo kuzahura umubano w’amateka w’ibihugu byombi by’ibivandimwe.”

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga rikomeza rivuga ko ‘Guverinoma y’u Rwanda yifuriza abaturage b’u Burundi ubuzima bwiza, amahoro n’uburumbuke by’umwihariko muri ibi bihe bikomeye bya Coronavirus

Related posts

Norvège:Minisitiri w’ubutabera yakuwe kuri uwo mwanya ubwo yari mu ruzinduko mu Rwanda

Chief Editor

Burundi:Haracyekwa abandi barwayi batatu bashya ba coronavirus

Chief Editor

Ubuyobozi bwa UNMISS bwababajwe bikomeye n’urupfu rwa PC Mbabazi Enid

Chief Editor

Leave a Comment