November 24, 2020
Imikino

Ibyo duciyemo byanampungabanyije birenze ukwemera byatubereye isomo-Munyakazi Sadate

Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate,yahaye abafana b’iyi kipe ubutumwa abamenyesha ko ikipe itazongera gukoreshe abakinnyi idashoboye guhemba ahubwo ko igiye gufata umurongo wo gukoresha abakiri bato kuko ibyo ikipe inyuzemo muri iyi minsi nk’umuyobozi byamuhungabanyije ariko byamusigiye isomo rikomeye.

Ni nyuma y’ibihe bitoroshye iyi kipe yambara ubururu n’umweru abenshi bita “Gikundiro” yanyuze byanatumye ubuyobozi bwayo bugirana ikibazo n’abahoze bayiyobora binakurizamo n’uko bamwe mu bakinnyi bayo bakomeje kugenda boshywa nk’uko bivugwa bakava mu ikipe kugira ngo isenyuke ikibazo bakegeke ku muyobozi wayo Munyakazi Sadate.

Igenda rya bamwe mu bakinnyi bakomeye ryazamuwe n’imishahara ndetse n’amagaranga bavuga ko bari bamaze igihe badahabwa ariko bikaba byaraje kugaragara ko hari ababyihishe inyuma barimo n’abahoze bayiyobora nk’uko byagiye bitangazwa n’ubuyobozi bwayo.

Ibintu byakomeje kudogera bigera n’aho komite iyoboye yeguzwa binatuma bamwe mu bayobozi bandika begura ubwo Munyakazi Sadate asa naho asigaye wenyine.Gusa ibyo kweguzwa ntabwo yabyemeye ahubwo yahise yitabaza inzego za Leta ikibazo bakijyamo bemeza ko ari we muyobozi w’iyi kipe ifite abafana benshi mu gihugu.

Ni muri icyo gihe kandi bamwe mu bafana n’abayobozi babo bajyaga mu bitangazamakuru bagatangaza ko bitandukanije na Munyakazi Sadate abandi nabo bakamusaba kwegura.

Mu bitangazamakuru bitandukanye ibyinshi byitwa ko bikomeye, ku munsi byasohoraga inkuru zuzuyemo guca intege ubuyobozi bwa Rayon sports wakitegereza neza ukabona bisa n’ibyatumwe na bamwe mu batishimiye abayoboyozi bayo nk’uko bagiye babigaragaza mu biganiro batangazaga.

Hari n’abagiye bavuga ko kuba ibyo bitangazamakuru byatangaza inkuru zica intege Sadate, bitagira uwo bitungura kuko aho inda ikwerekeje niho werekeza bityo ngo niba hari umufatanyabikorwa wamamaza mu gitangazamakuru cyawe birashoboka ko wakora inkuru ica intege uwo bahanganye kugira ngo ave mu nzira.

Gusa icyagaragaye ntabwo ibyo byagize umusaruro kuko inzego za Leta (RGB) zatangaje ko Munyakazi Sadate ari we muyobozi wa Rayon Sports ndetse ko umwe mu bashakaga kumweguza yasabwe kureka ibyo yari yaratangiye.

Ubutumwa bwa Sadate nyuma y’ibyo bihe bitoroshye

Mu butumwa yageneye abafana muri iki gitondo, bwakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,Munyakazi Sadate yavuze ko Rayon Sports iri mu ntambara yo kongera kwiyubaka nyuma yo gushegeshwa na COVID-19 ndetse ngo igiye guha umwanya abakiri bato n’abakinnyi bafite ubunararibonye ariko banafite amateka meza mu ikipe.

Kuwa gatanu tariki ya 05 Kamena 2020, ubuyobozi bwa Rayon Sports FC bwahembye abakinnyi, abatoza, abacunga ibikoresho n’abandi umushahara w’ukwezi kwa kabiri.

Umushahara watanzwe n’uw’ukwezi kwa kabiri gusa cyane ko iyi kipe ifitiye imishaharay’amezi 2 abakozi bayo (ukwezi kwa kabiri n’ukwezi kwa gatatu),mu gihe bigomwe amezi batakoze kubera icyorezo cya Covid-19, cyagoye cyane amakipe ku bijyanye n’amikoro.

Muri ubu butumwa yagize ati “

Mwaramutse,

Nibyo koko abenshi mu maze iminsi mwibaza ibijya mbere muri Equipe ariko reka ngire bicye mbasobanuriraho;

Mpereye ku bibazo bimaze iminsi bihari mu buyobozi,
Mpereye kuri icyo nagira ngo mbabwire ko mu bibazo bikomeye tugira 90% bishingiye kuri icyo, impamvu mvuga gutyo nuko usanga Association yacu imeze nku urugo rutagira nyirarwo aho usanga buri wese arukoramo ibyo ashatse;

Niyo mpamvu mwumvise amakuru anyuranye aho abantu kuko bayoboye bahaguruka bagakora decralation ko birukanye ubuyobozi hatowe, bagashora amafaranga arenga miliyoni 25 mukwangiza Image y’Ubuyobozi, bagatanga ayo mafaranga mubikorwa byo kujyana abakinnyi mu yandi makipe ngo bakunde bananize ubuyobozi.

finalement (bwanyuma) nibaza niba ari rwo rukundo dukunda ikipe yacu bikanyobera! Kuko ingufu n’amafaranga abantu bakoresheje mugusenya iyo tuzikoresha twubaka ndabarahira ukuri ko tutari kuba turi muri iyi situation.

Ikindi nibaza ni ukubera iki bavuga ko uyoboye ikipe nabi, ese nuko turi ku mwanya wa kabiri? Ese ni uko twahembye kugera aho dukomewe mu nkokora na Covid 19? Ese ni uko dusaba abaterankunga kongera ibyo baduha? Ese ni uko tubaha raporo yikoreshwa ry’Umutungo tukawushyira ku mugaragaro? Mu nsobanurira ndushe gusobanukirwa wenda njye simbona aho dukora nabi.

Abibaza ko nandikiye Ubuyobozi bukuru bwi Igihugu ngaragaza amakosa bakumva ko nareze Equipe abo nabo baribeshya kuko Equipe ni Personne morale kdi uwo ntakora icyaha abakora ibyaha ni personne physique;

Ikindi kibazo nabonye ni pression ishyirwa ku buyobozi bijyanye na amarangamutima ya buri wese cga inyungu zaburi wese aho usanga buri wese ashaka ibikorwa ariko wagaruka ku rundi ruhande ntatange ubushobozi;

Ugasanga dufite porte feuille ya 17 millions ariko tugakora dépenses za 35 millions mu byu kuri ukibaza ngo abura ajya ava hehe? Reka mbabwire aho ava, ava ku bayobozi akava mu madeni tutajya tuvamo, ese ubu ari nka Company ntiyari kuba yaramaze kuba Liquidé ? Kubera ibihombo!

Ibyo duciyemo byampungabanyije birenze ukwemera byatubereye isomo

Hamwe nibyo nku ubuyobozi hari ibyo twiyemeje kugira ngo dukemure ibyo byose.

1. Ni ugukorera mu mucyo tukabazwa ibyo dukora kdi tugashyira ibintu ku murongo ku buryo buri wese akora ibyo ashinzwe kandi akabazwa ibyo akora  umunsi tuzava kuri uwo murongo muzabitubaze.

Naho abibwira ko Equipe yasenyutse kubera ko Umukinnyi runaka yagiye ababivuga niba bandi bashyira Pression ku buyobozi ariko mu byukuri bashaka ko dukomeza kubaho uko bidakwiriye, dufite abakinnyi 29 hamaze kugenda 5 uretse ko dufite abozongerwamo ariko rwose nta byacitse ihari;

2. Ntago tuzakomeza kubaho uko tudashoboye, niyo mpamvu ubu Umukinnyi tumuha ibyo dushoboye kdi tuzabona uzabyemera tuzakomezanya utazabyemera tuzatandukana.Naho abumva ko abakinnyi b’amazina aribo bakora ibyo dushaka, nkeka ko iyo biba ibyo ubu tuba twaratwaye igikombe kuko nitwe dufite amazina akomeye ariko ntibyabujije ko turangiza turi aba kabiri.

Ikindi kandi ndabibutsa ko kuva 2004 kugera 2012 ntagikombe twatwaye, nyamara tuzanye abana barimo Manzi, Seif, Djabel, Djihadi, Kevin, Bonheur, … uwo Mwaka twageze kuri finali ukurikiyeho dutwara igikombe ndetse na nyuma yaho ibikombe biraboneka karahava.

Urwo ni urugero twakagombye kwigiraho, tugashaka abana bari talentueux badafite amazina ( kuko nitwe twubaka amazina yabo sibo bubaka amazina yacu) tukabaha abakuru bafite Expérience nziza kuko hari nabafite Expérience ariko mbi ubundi hakaba Équilibre muburyo buri financière ndetse na technique nidukora ibi muzambaze ibikombe

3. Icyo mbasaba nuko mwakwemera kdi mugashyigikira izo mpinduka mukemera tukabaho uko tubishoboye tugakora engagement y’icyo tuzabasha, nitwemera ibyo bizadufasha kubaka ibirambye kurusha kubaka ibihora bihirima, turimo gucyemura ibibazo byi imishahara, ndetse nabo dufitiye Recrutement zitarangiye ubu twahembye Février (Gashyantare) tunishyura zimwe muri Recrutement tutari twarishyuye.

Abashaka kudufasha bakomereza muri uwo murongo ubundi njye numva mfite ikizere ko ibyo duciyemo byanampungabanyije birenze ukwemera byatubereye isomo kdi bizaduha ingufu yo gukomeza umurongo wo gukorera mu mucyo ndetse no mukuri tunabasaba kuwushyigikira.

Murakoze

Related posts

Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yakuriwe ibihano byose yari yarafatiwe

Chief Editor

Sugira Erneste yongeye gukora ikosa rikomeye abeshyera APR FC ku itizwa rye muri Police FC

Chief Editor

Ingingo ikomeye mu masezerano Lionel Messi afitanye na FC Barcelona ishobora kumubera imbogamizi yo kuyisohokamo

Chief Editor

Leave a Comment