November 28, 2020
Politiki slider

MINALOC yanyomoje ibihuha byavugaga ko uturere tw’igihugu tugiye kugabanuka tukaba 10

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu MINALOC yanyomoje amakuru yiriwe acararacara avugaga ko mu Rwanda hagiye kuba amavugurura azasiga habayeho uturere 10 tuvuye kuri 30.

Aya makuru yakwirakwizwaga yavuga ko uturere twa Bugesera, Ngoma na Kirehe tuzahuzwa tukitwa Akarere ka Bugesera, naho uturere twa Rusizi,Nyamasheke na Karongi tugahuzwa natwo tukitwa Akarere ka Rusizi, mu gihe aka Rubavu,Ngororero,Rutsiro na Nyabihu two twari gusigara ari Akarere ka Rubavu.

Uturere tugize umujyi wa Kigali tukihuza tugakora umujyi wa Kigali nk’ibisanzwe.

Gusa MINALOC yanyomoje iki gihuha ibicishije kuri twitter yayo isaba Abanyarwanda kutagiha agaciro.

Ati: “Turabasaba kudaha agaciro igihuha kibeshya ko hagiye kubaho amavugurura yo kugabanya uturere”.

Amavugurura aheruka yabaye mu mwaka wa 2006 atuma guhera tariki ya mbere Mutarama icyo gihe,u Rwanda rugira intara enye n’umujyi wa Kigali, uturere 30 n’imirenge 416.

Related posts

Bwa mbere mu Rwanda habonetse umubare munini w’abakize covid-19 mu gihe abanduye uyu munsi ari 22

Chief Editor

Perezida Kagame yashyize mu myanya itandukanye abasirikare umunani

Chief Editor

Gicumbi:Hatangajwe imyirondoro y’abantu 6 barwaye covid19 abahuye nabo basabwa kwigaragaza

Chief Editor

Leave a Comment