November 28, 2020
Udushya

Ruharwa mu gusambanya abagore n’abakobwa ku ngufu yakatiwe imyaka 441 y’igifungo

Umugabo wigize ruharwa mu gusambanya ku ngufu abagore n’abakobwa muri Afurika y’Epfo, witwa Ndumiso Giyani,yakatiwe igifungo cy’imyaka 441 kubera guhamwa n’ibyaha by’ibyo birego mu rukiko ku ya 5 Kamena 2020 i Kimberley, mu majyaruguru ya Cape.

Giyani yatawe muri yombi muri Mutarama 2019 nyuma yo guhigwa n’abapolisi byatangiye igihe abashinzwe iperereza bamuketseho gufata ku ngufu n’ubujura byose byakozwe hagati ya 2014 na 2018.

Abayobozi ba polisi bishimiye iki gihano bumva ko gikwiye ku byaha bibi Giyani yahamijwe mu Gushyingo 2019.

Sabcnews dukesha iyi nkuru ivuga ko nyuma y’imyaka ine amaze yarigize umuterabwoba no gufata ku ngufu, yahamijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Kimberley ku byaha birenga 30, birimo ibyaha 14 byo gufata ku ngufu byabaye mu mpera z’umwaka ushize.

Umuvugizi wa SAPS, Kapiteni Sergio Kock, yagize ati: “SAPS iri mu majyaruguru ya Cape yishimiye igifungo cy’imyaka 441 cyahawe uwasambanijwe ku gahato, Ndumiso Giyani yaherewe mu rukiko rwisumbuye rwa Cape y’Amajyaruguru uyu munsi, ku ya 05 Kamena 2020″.

Ati: “Ushinjwa yateye ubwoba abaturage ba Kimberley, Galeshewe na Kagisho kuva mu 2014 kugeza 2018. Nyuma y’iperereza rikomeye, Giyane yaje gushakishwa mu 2018 maze atabwa muri yombi ku ya 24 Mutarama 2019″.

Yakomeje agira ati: “Yahamijwe icyaha ku ya 11 Ugushyingo 2019 mu rukiko rwisumbuye rwa Kimberley ku byaha 14 byo gufata ku ngufu, ibyaha 12 by’ubujura bifite impamvu zikomeye, ibyaha bibiri byo gushaka kwiba hamwe n’ibibazo bikabije ndetse n’ibyaha bitandatu byo gushimuta”.

Abapolisi bakoze igikorwa cyo guta muri yombi uyu mugabo aribo Liyetona Koloneli Marli Strydom na Serija Aaron Gumede,bashimiwe ibikorwa byabo byatumye atabwa muri yombi kandi ahamws no gufata ku ngufu byateje akaga.

Komiseri wungirije w’Intara ushinzwe gutahura ibyaha mu majyaruguru ya Cape, Jenerali Majoro Koliswa Otola,yashimye abo bapolisi bombi bashinzwe iperereza.

Otola yagize ati: “Abaturage kandi barashimirwa ubufatanye bwabo bwatumye uwakoze ibyaha byinshi bikabije ari mu buroko magingo aya.”

Umucamanza, Mathebe Phatshoane,yavuze ko ikintu nyamukuru bagendeyeho mu gutanga iki gihano,ari ukureba ko Giyani yabuzwa kongera kugira aho ahurira n’ibindi byangiza abaturage.

Ibihano byose yahawe

Ibihano bitatu byo gufungwa burundu ku byaha bitatu byo gufata ku ngufu;

Igifungo cy’imyaka 19 kuri buri cyaha,ku byaha 11 byo gufata ku ngufu;

Igifungo cy’imyaka 15 buri kimwe ku byaha 12 by’ubujura bukabije;

Imyaka 14 ku bw’icyaha kimwe cyo gushaka kwiba hamwe n’impamvu zikomeye.

Imyaka itanu y’igifungo buri kimwe kubera ibyaha bitandatu byo gushimuta.

Ibihano bizatangirwa icya rimwe hamwe n’ibihano bitatu bya burundu.

Related posts

Umukobwa wari umunyeshuri yashyize hanze urutonde rw’abagabo yaryamanye nabo akanabanduza SIDA

Chief Editor

Wa mukobwa wafashwe amashusho asambana na mubyara we Patrick yahisemo kwiyambura ubuzima

Chief Editor

Umugabo yatewe icyuma n’umugore nyuma yo kumutesha gusambana n’abasore babiri

Chief Editor

Leave a Comment