November 28, 2020
Hanze

Burundi:Perezida Nkurunziza yitabye Imana

Perezida wa repubulika y’u Burundi Pierre Nkurunziza yitabye Imana mu gitondo cy’ejo kuwa Mbere.

Perezidansi y’u Burundi yatangaje ko Nkurunziza yaguye mu bitaro byitwa “Hospital du Cinquantenaire de Karusi” azize uburwayi bw’umutima.

Amakuru y’urupfu rwa Perezida Nkurunziza yabanje gutangazwa n’abantu batandukanye baruhuza na Koronavirusi, ariko anyomozwa na Willy Nyamitwe, umujyanama wa Nkurunziza.

Willy Nyamitwe na we yemeje urupfu rwa Nkurunziza, aboneraho gutangaza ikiriyo cy’iminsi irindwi ku rwego rw’igihugu.

Itangazo rya Guverinoma y’u Burundi rivuga ko uyu mukuru w’iguhugu yatabarutse.

Guverinoma kandi yatangaje ko itsinda ry’abaganga banyuranye ryakoze ibishoboka byose ngo riramire ubuzima bwe, hakoreshwa imashini zongerera abantu umwuka, ariko biba iby’ubusa.

Urupfu rwa Nkurunziza ruje rutunguranye, kuko nk’uko itangazo rimubika ribivuga, kuwa Gatandatu tariki 6 Kamena ari mu barebye umukino wa Volleyball i Ngozi.

Mu ijoro ry’uwo munsi ni bwo yatangiye kumererwa nabi, ajyanwa kwa muganga, bukeye aroroherwa ndetse aganira n’abantu bari kumwe na we.

Mu masaha ya mbere ya saa sita kuwa Mbere tariki 8 Kanama, yamerewe nabi mu buryo butunguranye umutima uhita uhagarara ako kanya.

 

Related posts

Uganda:Abarwayi ba coronavirus bageze kuri 14

Chief Editor

Ubutaliyani:Leta igiye gutanga agahenge ku mategeko akomeye yashyizeho yo kurwanya covid19

Chief Editor

California:Habonetse amafi menshi afite ishusho nk’iy’igitsina cy’umugabo[REBA AMAFOTO]

Chief Editor

Leave a Comment