November 23, 2020
Kwibuka slider

Ibyaranze tariki 9 Kamena 1994 aho Kambanda yashyize miliyoni 50 Frw mu kiswe auto-defense civile

Kimwe mu bintu bikomeye byaranze ukwezi kwa Kamena 1994 ku ruhande rwa Leta yakoraga Jenoside ni ugushakisha uburyo bwo kwinjiza abaturage benshi mu bwicanyi muri gahunda yiswe “auto-defense civile”.

Iyi gahunda yatanzwemo intwaro ndetse n’amafranga kugira ngo kwica Abatutsi byihutishwe bityo aho FPR izajya igera hose ijye isanga Abatutsi barashize. Nibyo byasuzumwe mu nama ya Guverinoma yo ku wa 09 Kamena 1994.

Miliyoni mirongo itanu z’amafranga y’u Rwanda (50.000.000 Frw) zashyizwe mu bikorwa byo kwihutisha iyicwa ry’Abatutsi muri “Auto-defense civile”

Agenda ya Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Edouard KAREMERA, yo ku wa 09 Kamena 1994 igaragaza ko kuri iyi tariki inama ya Guverinoma yateranye ikiga ibijyanye n’imikoreshereze y’amafranga miliyoni mirongo itanu z’amafranga y’u Rwanda (50.000.000 frw) yari yaratanzwe na Guverinoma mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda yo ku wa 25 Gicurasi 1994 arebana no kwihutisha ikorwa rya Jenoside.

Mu rwego rwo gukomeza gutera inkunga gahunda ya “auto-defense civile” Inama ya Guverinoma yabaye kuri iyi tariki yo ku wa 09 Kamena 1994 yasabye Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) kongera kureba uburyo Konti No 120.12.33 igenewe kwakira inkunga yagombaga gutangwa na Minisiteri y’igenamigambi (MINIPLAN) yakora neza. BNR yanashyikirijwe za specimens zerekana abantu bazajya basinya kuri iyo Konti kugira ngo babikuze amafranga.

Inama ya Guverinoma yafashe ibyemezo byo kwihutisha iyicwa ry’Abatutsi aho bari bataricwa

Inama ya Guverinoma yo ku wa 09 Kamena 1994 yasuzumye kandi imigendekere yose y’igikorwa cya Auto-defense civile isanga hari ibikwiye kunozwa kugira ngo Jenoside ikorwe hose kandi vuba.

Icya mbere cyavuzwe nuko hari hakwiye gukorwa raporo ndende igashyikirizwa Minisitiri w’Intebe igaragaza uburyo icyo gikorwa cyagenze hose mu gihugu. Havuzwe ko ahantu hamwe na hamwe abaturage bataritabira neza “auto-defense civile” basaba ko abasilikare bafata iya mbere mu kwereka abaturage uko bakwiye gushakisha umwanzi no kumurwanya.

Icyo bivuze nuko abasilikare basabwaga kwereka abaturage uko kwica Abatutsi bigomba kugenda kandi hagakorwa raporo isobanura imigendekere y’ubwo bwicanyi.

Icya kabiri cyaganiriweho na Guverinoma ni ugukora ibarura ry’abasore bahawe imyitozo n’intwaro muri gahunda ya “auto-defense civile” muri buri Komini, raporo igashyikirizwa ba Perefe bakayiganiraho n’abayobozi b’ingabo muri Perefegitura kugira ngo ibitaragenze neza babikosore, bityo Jenoside igere hose.

Icya gatatu cyemejwe na Guverinoma ya KAMBANDA ni ugushishikariza inzego zose mu gushyira imbaraga mu bukangurambaga hakoreshejwe cyane cyane itangazamakuru n’inama z’abaturage bagakangurirwa gufatanya bakarwanya umwanzi aho ari hose. Ni ukuvuga ko abaturage bagombaga gukangurirwa gukomeza gushakisha Abatutsi bataricwa, aho kugira ngo bajye bihutira guhunga byonyine.

Inama yafashe umwanzuro wo gushyiraho umukozi uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe gukora inyandiko buri munsi zihabwa itangazamakuru n’abategetsi b’inzego z’ibanze kugira ngo bazifashishe muri ubwo bukangurambaga. Babihaye uwitwa NKIKO Faustin wari usanzwe ari superefe kuri Perefegitura ya Byumba.

Inama ya Guverinoma yemeje kandi ko Minisitiri w’Intebe yandikira umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda agasabwa guha amabwiriza abayobozi b’ingabo kugira ngo abasilikare bafashe abaturage kubereka uburyo bwo gushakisha umwanzi no kubaha ibikoresho n’inama zikenewe kugira ngo icyo gikorwa kigende neza.

Ibimenyetso bikubiye muri ibi byemezo by’inama ya Guverima yo ku wa 09 Kamena 1994 birerekana uburyo Guverinoma ya KAMBANDA ariyo yashyize mu bikorwa iyicwa ry’Abatutsi hose mu gihugu.

Guverinoma niyo yatangaga amabwiriza y’uburyo iyicwa ry’Abatutsi rigomba gukorwa, igatanga ibikoresho n’intwaro kandi igasuzuma ko Jenoside yakozwe hose mu gihugu.

Biragaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ubwicanyi bwateguwe kandi bukorwa na Leta nkuko byemejwe n’Inzego mpuzamahanga zitandukanye.

 

Dr BIZIMANA Jean Damascène,Umunyamabanga Nshingwabikorwa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG

Related posts

Iburasirazuba:Abayobozi b’uturere baratungwa agatoki kudakorana neza n’itangazamakuru mu kubona amakuru

Chief Editor

Bigenda bite iyo umuntu apfuye yarashakishwaga n’ubutabera nka Bizimana Augustin?

Chief Editor

Nimutinyuke mwange ikibi kabone n’ubwo cyaba kivugwa n’umuntu mukuru cyangwa mufitanye isano-Madamu Jeannette Kagame

Chief Editor

Leave a Comment