December 1, 2020
Hanze slider

Ubuyobozi bwa UNMISS bwababajwe bikomeye n’urupfu rwa PC Mbabazi Enid

Abayobozi bakuru bahagarariye abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (LONI) bihanganishije umuryango, inshuti n’abavandimwe  ba PC Mbabazi Enid, umupolisikazi w’Umunyarwanda wahitanywe n’icyorezo cya COVID-19 yanduriye mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Unaisi Bolatolu-Vuniwaqa, Umuyobozi uhagarariye abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye  babungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo, yanditse ubutumwa bw’akababaro ku bw’urupfu rwa Police Costable (PC) Mbabazi Enid, umupolisikazi w’Umunyarwanda uherutse kwitaba Imana  azize Koronavirusi.

Tariki 2 Kamena 2020 ni bwo Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko Umupolisikazi wari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro abaye Umunyarwanda wa kabiri wambuwe ubuzima n’icyorezo cya COVID-19.

Vuniwaqa yavuze ko abikuye ku mutima yihanganishije umuryango wa PC Mbabazi  kandi akaba yifatanyije na wo mu kababaro.

Yagize ati:“Sinabura kubabwira ko mbabajwe bikomeye no kwitaba Imana kwa Mbabazi Enid wari umwe mu bapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hano muri Sudani y’Epfo i Malakal. Urupfu rumutwaye akiri muto  cyane.”

Yakomeje avuga ko PC Mbabazi yari kumwe na bagenzi be b’abapolisi b’u Rwanda 240, tariki ya 24 Gicurasi 2020 yaje gufatwa n’uburwayi abanza kuvurirwa aho  yari ari mu kazi  mbere y’uko yoherezwa kuvurirwa  mu gihugu cye cy’u Rwanda.

Gusa ku myaka 24 y’amavuko yari afite,  PC Mbabazi yafashwe n’ icyorezo cya COVID-19, tariki ya 02 Kamena 2020 iyi ndwara iza kumuhitana aho yari arwariye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal.

Mu butumwa bwa Unaisi Bolatolu-Vuniwaqa yavuze ko  ashimira uruhare rwa PC Mbabazi Enid mu kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo binyuze mu kurinda abasivili.

Ati: “Ndazirikana kandi nkanashima byimazeyo uruhare rwa PC Mbabazi Enid ku kurinda abasivili no kubaka amahoro arambye muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo kuva yahagera mu butumwa bw’akazi mu Ukuboza 2019.”

Yakomeje avuga ko mu izina ry’abayobozi bakuru bahagarariye abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye yihanganishije umuryango inshuti n’abavandimwe  ba PC Mbabazi Enid ku kubura umuvandimwe wabo bakundaga ati tuzahora tumukumbura. Roho ye iruhukire mu mahoro.

Related posts

Botswana:Umuntu wa mbere yishwe na Covid19 nyuma y’umunsi umwe hatangajwe abarwayi ba mbere

Chief Editor

Ruhango:Umwe mu bakekwaho kwangiza imyaka y’uwarokotse Jenoside yatawe muri yombi

Chief Editor

Cyera kabaye Kim Jong-Un yongeye ku garagara mu ruhame

Chief Editor

Leave a Comment