November 24, 2020
Politiki slider

Perezida Kagame yihanganishije u Burundi ku bwo kubura Perezida Nkurunziza witabye Imana

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yihanganishije guverinoma y’u Burundi n’Abarundi ku bwo kubura Perezida Pierre Nkurunziza wa Repubulika y’u Burundi witabye Imana azize uburwayi bw’umutima.

Perezida Nkurunziza yitabye Imana kuwa mbere tariki 8 Kamena 2020 ariko amakuru y’urupfu rwe ajya ahagaragara kuwa Kabiri tariki 9 Kamena mu masaha y’igicamunsi.

Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko Perezida w’iki gihugu Pierre Nkurunziza, yapfuye aguye mu bitaro bizwi nka Hôpital du cinquantenaire Natwe Turashoboye bya Karuzi, akaba yishwe n’umutima.

Abanyujije ku rukuta rwe rwa twitter Perezida Kagame yihanganishije guverinoma y’u Burundi ku bwo kubura Pierre Nkurunziza yitabye Imana.

Ati”Ku ruhande rwa Guverinoma no ku giti cyanjye nohereje ubutumwa bwo kwihanganisha Guverinoma y’u Burundi n’Abarundi ku bwo kubura Perezida Nkurunziza.Ndihanganisha kandi umuryango wa Perezida”.

Urupfu rwa Perezida Nkurunziza rwemejwe kandi mu itangazo ryashyizweho umukono n’umunyamabanga Mukuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, Prosper Ntahorwamiye, rivuga ko Nkurunziza kuwa Gatandatu yari muzima ndetse akareba umukino wa Volleyball i Ngozi ariko byagera nijoro akamererwa nabi akajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Karuzi.

Yakomeje avuga ko ku cyumweru yasaga n’uworohewe ndetse aganira n’abari bamuri hafi ariko mu buryo butunguranye cyane mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki 8 Kamena 2020, ubuzima bwe bwahindutse cyane umutima ugahagarara.

Itsinda ry’abaganga batandukanye ryakoze ibishoboka byose amasaha menshi ariko ntibyagira icyo bitanga.

Urupfu rwa Perezida Nkurunziza rutangajwe mu gihe ku wa 28 Gicurasi umugore we Denise Nkurunziza yajyanwe igitaraganya mu bitaro byo muri Kenya, ubwo yari amaze kuremba kubera icyorezo cya Coronavirus. Hari amakuru avuga ko ari nayo yahitanye Nkurunziza ndetse abo mu muryango we n’abandi bategetsi bakuru mu Burundi barwaye.

Related posts

Ese igikombe cy’Intwari kitarimo Rayon Sports kizaba kimeze gite? Ese FERWAFA izava ku izima?

Chief Editor

Kayonza:Umugore wo mu cyaro ku ruhembe mu iterambere ry’umuryango yirinda Covid-19

Chief Editor

Minisitiri Biruta yavuze impamvu zatumye abakuru b’ibihugu by’u Burundi na Tanzania batitabiriye inama ya EAC

Chief Editor

Leave a Comment