November 28, 2020
Hanze

Burundi:Umugabo wahanuye urupfu rwa Perezida Nkurunziza yatawe muri yombi

Umugabo witwa Pierre Barakikana uzwi ku uzina rya “Muhanuzi” uherutse gutangariza mu muhanda ko hagiye kuba umuhengeri uzatwara ubuzima bwa Perezida w’Uburundi Pierre Nkurunziza yatawe muri yombi.

Uyu mugabo ukomoka muri komini Mpanda mu ntara ya Bubanza afungiwe ahitwa Mvugo nyuma yo kuzenguruka imihanda yose ahanura ko perezida Nkurunziza agiye gupfira mu kiza gikomeye kizatera u Burundi nk’uko sosmedia burundi ibitangaza.

Uyu muyoboke w’itorero rya Emmanuel,ubwo yari ku ngoyi yavuze ko ubu buhanuzi bwe bwumviswe nabi n’abayobozi b’inzego zibanze ariko akomeza kwemeza ko ibyo yavuze bizaba nta kabuza.

Abumvise ubuhanuzi bwa Barakikana bemeje ko yavuze ko mu Burundi hagiye gutera umuhengeri ukomeye uzatwara ubuzima bwa Perezida Nkurunziza.

Uyu mugabo yafungiwe bwa mbere ku biro bya polisi bya Nyanza-lac kuwa 29 Gicurasi uyu mwaka yimurirwa muri gereza yo kuri parike ya Makamba kuwa 03 Kamena.

Guverineri Gad Niyukuri yakoresheje inama atangaza ko uyu mugabo yari agamije kwica umutekano w’igihugu bityo akwiriye koherezwa muri gereza ya Murembwe.

Yagize ati “Ubuhanuzi bw’ibinyoma buhungabanya umutekano w’igihugu.Umushinjacyaha agomba kumujyana muri gereza ya Murembwe.”

Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi yapfuye ku wa mbere tariki 8 Kamena 2020 azize indwara y’umutima nk’uko Leta yabitangaje nyuma y’Igihe gito ubwo yari agejejwe ku bitaro bya Karusi.

Related posts

Uganda:Perezida Museveni yategetse ko SWI ihagarikwa nyuma yo kuvugwaho kenshi ko ikorana na RNC

Chief Editor

Uganda:Abasirikare babiri batawe muri yombi bazira gufasha abacuruza ibiyobyabwenge kubyambutsa

Chief Editor

Perezida Rodrigo yabwiye abaturage bakennye gukoresha peteroli basukura udupfukamunwa

Chief Editor

Leave a Comment