November 25, 2020
Ubukungu

Kugura umuriro wa cash power birahagarara amasaha 8 abantu barasabwa kuwugura kare

Ikigo k’igihugu gishinzwe Ingufu (REG) kiratangaza ko kuva saa tatu z’ijoro kuri uyu wa kane tariki 11 kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo cyo kuwa gatanu tariki 12 Kamena 2020, abafatabuguzi bayo batari bubashe kugura umuriro.

Mu itangazo yanyujije ku rubuga rwa twitter, REG yatangaje ko ibi ari ukubera imirimo yo kuvugurura uburyo bwo kugura umuriro wa ‘cash power’, ikaboneraho gusaba abafatabuguzi bayo kugura umuriro mbere y’amasaha yatangajwe.

Ibi bigamije kugira ngo kugura umuriro bijye byihuta kurusha uko byagendaga mbere, kuko ngo hari ubwo umufatabuguzi yaguraga umuriro ugatinda kumugeraho.

 

Related posts

Muhanga: RCA yihanangirije abanyereza umutungo w’Amakoperative

admin

Inyungu ya Bralirwa yazamutseho 14,6%…Mutzig yaranyowe cyane

admin

RUBAVU: Isoko mpuzamipaka ryashyikirijwe Akarere

admin

Leave a Comment