November 28, 2020
Imikino slider

Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yakuriwe ibihano byose yari yarafatiwe

Komisiyo y’ubujurire yemeje ko ubujurire bwa Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate ku bihano yari yahawe n’akanama gashinzwe imyitwarire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda bufite ishingiro Kandi ibihano yari yahawe bihita bikurwaho.

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’uko Munyakazi Sadate yajuririye muri iyi komisiyo ku bihano by’amezi atandatu atagira aho ahurira n’ibikorwa by’umupira yari yahawe n’akanama k’imyitwarire muri FERWAFA.

Yari yahanwe ngo bitewe n’amagambo yakoresheje ubwo ikipe ayobora yari yatangaje ko itazitabira irushanwa ry’ubutwari tournament 2020.

Kuri uyu wa Kane tariki 11 Kamena 2020 komisiyo ihinzwe ubujurire nibwo yatangaje imyanzuro y’ubujurire bwa Sadate ivuga ko yakoze ibi ishingiye ku ngingo ya 5 y’amategeko y’ishyirahamwe nyarwanda ry’umupira w’amaguru agenga imyitwarire aho iteganya ko ikirego kigomba gutangwa mu gihe kitarenze iminsi ibiri y’akazi ikurikira igihe icyaha cyakorewe (La plainte doit être déposée endéans deux jours ouvrables après constatation des faits incriminés), yafashe imyanzuro ikurikira:

Komisiyo y’ubujurire yemeje ko ubujurire bwa Munyakazi Sadate bufite ishingiro.Iyi komisiyo Kandi yemeje ko ikemezo cya komisiyo y’imyitwarire muri FERWAFA kivanweho mu ngingo zacyo zose.

Munyakazi akaba yahise amenyeshwa iyi myanzuro ikaba igomba gutangira gukurikizwa uhereye kuwa kane tariki ya 11 Kamena 2020.

Related posts

Burundi:Uwari umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD yatorewe kuzariserukira mu matora ya Perezida

Chief Editor

Norvège:Minisitiri w’ubutabera yakuwe kuri uwo mwanya ubwo yari mu ruzinduko mu Rwanda

Chief Editor

RIB yerekanye Paul Rusesabagina ukekwaho kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba[Amafoto]

Chief Editor

Leave a Comment