November 28, 2020
Hanze

Umupolisi yahanishije umugore kumuzirika kuri moto maze agenda amukurura mu muhanda

Amashusho y’umupolisi akurura umugore witwa Mercy Cherono w’imyaka 21 y’amavuko ubwo yari aboshye kuri moto igenda imukurura mu muhanda i Kuresoi mu gihugu cya Kenya, yababaje abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Cherono yumvikanaga asaba umupolisi imbabazi ubwo yakururwaga niyo  moto igenda mu muhanda, yashinjwaga kuba mu gatsiko k’abantu batatu binjiye mu nzu ya David Kiprotich, umwunganizi wa polisi kuri sitasiyo ya polisi ya Olenguruone igihe yari adahari.

Amakuru avuga ko bakimara kwiba,uyu mugore ntiyashoboye gutoroka ubwo bari bamaze kwiba amashilingi ya Kenya ibihumbi 10,umwambaro wa polisi, televiziyo na sub-woofer by’uwo mupolisi. Abashinzwe umutekano bamukuye mu bwiherero yihishe bahita bamufata baramukubita mbere yo kumuboha kuri moto.

Muri iyo videwo, umugabo wari wishimiye ibyo OCS yakoraga na we yagaragaye akubita uwo mugore arimo arataka cyane.

Umuyobozi w’igipolisi mu karere ka Rift Valley, Marcus Ochola,kuri iki kibazo, yavuze ko ibyakozwe atari ubumuntu kandi ko bitemewe. Yavuze ko yategetse ko hakorwa iperereza ku myitwarire ya Olenguruone OCS nyuma yuko iyi videwo imaze kujya ahagaragara.

Uyu mubyeyi w’umwana umwe avuga ku gahinda ke, yavuze ko atazi uko yarokotse ibintu by’ubu bugome byamubaye ku wa gatandatu tariki ya 6 Kamena 2020.

Yabwiye Standard ati ”Sinzi uko narokotse ibi.Umupolisi yaketse ko ndi mu bantu binjiye mu nzu ye bakiba ibintu ku cyumweru mu gitondo. Yavuze ko ngomba guhanwa ubwo agenda ankurura hirya no hino.Sinashoboraga kumunanira.Naramuherekeje maze duhita tugera mu rindi tsinda ry’abantu bari bahagaze ku muhanda. ”

Cherono yongeyeho ko ubwo yari kumwe n’uwo mupolisi bageze nko muri metero 200, umupolisi wari utwaye moto yaramukuruye maze imbaga y’abantu yari ihari iratabara.

Yongeyeho ati: “Nasabye imbabazi ariko umupolisi ntayashobora kumva na kimwe muri ibyo. Muri iki gihe cyose sinari nzi icyaha ndimo kuzira. ”

Umuyobozi wa Polisi muri ako gace OCPD Henry Nyaranga yavuze ko yabwiwe ko Cherono yagabweho igitero n’agatsiko atari umupolisi. Yavuze ko iperereza kuri iki kibazo ryatangijwe kugira ngo hamenyekane ibintu nyabyo byamuteye guterwa ibikomere.

Nyaranga yagize ati: “Inyandiko ziri kuri sitasiyo zerekana ko uyu mudamu yahohotewe n’ubutabera bw’agatsiko binyuranye n’ibivugwa ko byakozwe n’umupolisi. Raporo ivuga ko bamusanze yiba mu nzu y’umwe mu bapolisi banjye. ”

Cherono ubu ari kwivuriza mu bitaro bya Olenguruone biri mu majyepfo ya Kuresoi nyuma yo gukomeretswa umutwe, igituza n’amaguru.

Related posts

Joe Biden yatsinze Trump mu matora ya Perezida wa Amerika Harris aba visi Perezida wa mbere w’umwirabura

Chief Editor

CAR:Abapolisi b’u Rwanda batangiye kugeza amazi meza ku baturage batuye mu murwa mukuru Bangui[Amafoto]

Chief Editor

Espanye yarushije Ubushinwa mu mubare w’abishwe na coronavirus iba iya kabiri ku Butaliyani

Chief Editor

Leave a Comment