December 4, 2020
slider Ubutabera

Urubanza rwa Me Evode Uwizeyimana ushinjwa guhutaza umusekirite rwarashyinguwe ntiruzaba

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko ikirego cya Me Evode Uwizeyimana wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera cyashyinguwe bitewe n’uko impande zombi zari zifitanye ikibazo zakurikije inzira ya mbere y’ubwumvikane.

Mu kiganiro umuvugizi w’ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, Nkusi Faustin yagiranye na Royal Fm dukesha iyi nkuru,yavuze ko hakurikijwe amategeko impande zombi zahisemo kumvikana kandi nta ntambwe n’imwe yirengagijwe mu byo itegeko riteganya.

Ati ” Dosiye twayifatiye icyemezo byararangiye. Impande zombi  nk’uko biteganywa n’ingingo ya 24 y’itegeko imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha….Evode n’uwari bahohotewe bahisemo kumvikana… ibyo byarakozwe bamaze kumvikana…..bimaze gukorwa nta kindi twari gukora uretse ko twafashe icyemezo cyo kuba tuyishyinguye kuko ibyo ng’ibyo byubahirijwe.”

Me.Uwizeyimana yeguye ku mwanya w’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko mu kwa kabiri uyu mwaka, nyuma y’iminsi itatu avuzweho guhohotera umugore wari mu kazi ko gusaka abinjira mu nyubako ya Grande Pension Plaza mu mujyi wa Kigali.

Naho dosiye ya Dr Isaac Munyakazi wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, Nkusi avuga ko igikurikiranwa, bakaba bakomeje iperereza ryabo.

Related posts

U Rwanda rwahawe igihembo cy’ubwitange n’umurava mu kurwanya covid-19

Chief Editor

Kirehe:Yatawe muri yombi ubwo yageragezaga guha umupolisi ruswa y’ibihumbi 200

Chief Editor

Ntaganzwa Ladislas yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside

Chief Editor

Leave a Comment