November 24, 2020
Hanze

Burundi:Birahwihwiswa ko Gen Ndayishimiye uheruka gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu yaba arwaye

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi atangazwa na bimwe mu bitangazamakuru byaho aravuga ko Gen Major Evariste Ndayishimiye uherutse gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu yaba nawe arwaye uburwayi butavuzwe.

Abarundi benshi bari mu rujijo nyuma y’aho abategetsi bose bo muri iki gihugu bamaze kwerekeza mu ngoro ya Ntare Rushatsi isanzwe ari ibiro by’umukuru w’igihugu kujya kwandika mu gitabo cy’urwibutso ubutumwa bwo guhoza umuryango wa Petero Nkurunziza n’Abarundi bose.

General Major Evariste Ndayishimiye ari mu bantu batarajya kwandika muri icyo gitabo kandi yari umwe mu nshuti z’akadasohoka za Pierre Nkurunziza ndetse mbere y’uko yiyamamariza kuyobora u Burundi yari umunyamabanga w’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi.

Abenshi batekerezaga ko Ndayishimiye ariwe wagombaga gufata iya mbere mu gushyira umukono muri iki gitabo cy’urwibutso mu rwego rwo guhoza umuryango wa Petero Nkurunziza hamwe n’Abarundi bose muri rusange ariko ntabyo arakora.

Kuri uyu wa Kane tariki 11 Kamena,umugore wa Evariste Ndayishimiye,witwa Angelique Ndayubaha yagaragaye wenyine muri perezidansi y’u Burundi, Ntare Rushatsi, bikaba byari bibaye ubwa mbere agaragaye mu ruhame ari wenyine atari kumwe n’umugabo we Evariste Ndayishimiye kuva aho bimenyekaniye ko ariwe watsinze amatora.

Umufasha wa Gen Ndayishimiye, Angelique Ndayubaha,yageze mu ngoro ya Perezidansi ari wenyine atari kumwe n’umugabo we

Icyakora ibi binyamakuru by’I Burundi byatangaje ko Evariste ari kwitabwaho cyane kugira ngo ataba nka Pierre Nkurunziza rwakubiranije.Ayo makuru aravuga ko Evariste Ndayishimiye arimo gufata imiti kandi koroherwa.

Kuri uyu wa Kane tariki 11 Kamena 2020, hateranye inama y’Abagize Guverinoma y’u Burundi yari iyobowe na visi perezida wa mbere,Bwana Gaston Sindimwo, yafatiwemo umwanzuro wo kwandikira urukiko rushinzwe kurengera itegekonshinga ko u Burundi budafite Umukuru w’igihugu hanyuma narwo rugafata indi myanzuro ishingiye ku Itegekonshinga rukamushyiraho.

Bamwe bavuga ko Pascal Nyabenda ukuriye inteko ishinga amategeko ariwe ugomba kuyobora u Burundi kugeza muri Kanama uyu mwaka nkuko itegekonshinga ribimwemerera mu gihe abandi bo bemeza ko kuba Nkurunziza yaratabarutse Bwana Evariste Ndayishimiye yaramaze gutorwa, bimuha uburenganzira bwo kurahira vuba agatangira akazi.

Biteganijwe ko Evaritse Ndayishimiye uheruka gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu kwezi gushize, tariki 20 Kanama 2020 aribwo azarahira nyuma agahererekanya ububasha na Perezida Nkurunziza ariko ntabwo yabashije gukomeza kubaho ariyo mpamvu benshi bahise bibaza uwugiye kuyobora inzibacyuho.

Muri ibi bihe u Burundi burimo,nta tegeko bufite na rimwe rivuga ugomba kuyobora igihe Perezida yitabye Imana ariko umusimbura we yaramaze gutorwa ategereje kurahira ariyo mpamvu buri wese afite urujijo.

Angelique Ndayubaha yasinye mu gitabo umugabo we adahari kandi byari byitezwe ko nawe asinya

Related posts

USA:Mu nama yari yitabiriwe na Perezida Trump harimo umuntu urwaye Coronavirus

Chief Editor

Umubano hagati ya Uganda n’u Rwanda urenze uw’igihugu n’ikindi-Umuhungu wa Museveni

Chief Editor

Kim Jong-un yahagaritse igikorwa cya Gisirikare yashakaga gukorera kuri Koreya y’Epfo

Chief Editor

Leave a Comment