November 28, 2020
Hanze

Burundi:Urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga rwemeje ko Gen.Ndayishimiye ahita arahirira kuyobora igihugu

Urukiko rushinzwe kurengera itegekonshinga rwamaze kwemeza ko umukuru w’igihugu mushya watowe n’abenegihugu ahita arahira vuba hatarindiriwe tariki ya 20 Kanama 2020.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kamena 2020,uru rukiko rwemeje ko ntabyo gutegereza ko hashyirwaho umukuru w’igihugu w’inzibacyuho ndetse ko Evariste Ndayishimiye agiye kurahira vuba vuba.

Kuwa 11 Kamena 2020, hateranye inama y’Abagize Guverinoma yari iyobowe na visi perezida wa mbere w’u Burundi,Gaston Sindimwo, yafatiwemo umwanzuro wo kwandikira urukiko rushinzwe kurengera itegekonshinga irusaba gushyira mu bikorwa itegeko rigenga usimbura umukuru w’igihugu igihe atabarutse atarangije imirimo ye.

Bamwe bemezaga ko Pascal Nyabenda ukuriye inteko ishinga amategeko ariwe ugomba kuyobora kugeza muri Kanama uyu mwaka nkuko itegekonshinga ribimwemerera ariko urukiko rushinzwe kurengera itegekonshinga rwemeje ko Bwana Evariste Ndayishimiye wamaze gutorwa agomba kurahira vuba agatangira akazi.

Gusa kuri uyu wa Gatanu,imyanzuro y’urukiko yemeje ko nta nzibacyuho izabaho kuko uwatowe ahari ariwe Gen Evariste Ndayishimye nk’uko byagaragaye mu butumwa Amb Willy Nyamitwe wahoze ari umujyanama wa Perezida Nkurunziza yanyujije kuri twitter.

Yagize ati”Urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga rumaze gutanga umwanzuro ku byo rwabajijwe na Leta y’u Burundi.Nta nzibacyuho ihari kuko uwatowe ahari hubwo akwiye guhita arahira vuba”.

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, yapfuye ku wa 08 Kamena 2020 azize umutima nyuma y’aho ku wa 06 Kamena 2020,yagaragaye kuri stade Urukundo iri imbere y’urugo rwe ahitwa i Buye mu ntara ya Ngozi ahakinwaga imikino ya nyuma y’igikombe kitiriwe perezida muri Volleyball.

Urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga rwatanze umwanzuro ko Gen Ndayishimye watowe arahira vuba na bwangu

Related posts

Telefone z’abasirikare ba Israel zinjiriwe n’ibyihebe byitwaje amafoto y’abakobwa beza

Chief Editor

USA:Imibare y’abasirikare bahungabanyijwe n’ibisasu bya Iran yazamutse ku buryo bukabije

Chief Editor

USA:Intego nyamukuru ya Joe Biden akimara gutsindira umwanya wa Perezida azahita agarura OMS

Chief Editor

Leave a Comment