November 25, 2020
Ubukungu

FMI yongeye guha u Rwanda inkunga yo guhangana n’ingaruka za Covid-19

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (FMI) cyahaye u Rwanda indi nkunga ingana na miliyoni 111.06 z’amadolari ya Amerika yo gufasha guhangana n’icyorezo cya Covid-19 no kuzahura ubukungu bw’u Rwanda bwashegeshwe n’icyo cyorezo.

Iyi ibaye inkunga ya kabiri u Rwanda ruhawe na FMI, nyuma y’iyatanzwe mu kwezi kwa Mata uyu mwaka ingana na miliyoni zigera ku 109.04 z’amadolari ya Amerika.

Inama y’ubutegetsi y’iki kigega ni yo yemeje iyi nkunga iri mu rwego rw’inguzanyo itangwa ku buryo bwihuse ariko ikazishyurwa mu gihe kirekire.

Muri ibi bihe isi ihanganye na Covid-19,ubukungu bw’u Rwanda bwahuye n’ihungabana rikomeye kubera icyo cyorezo bigaragazwa n’ingano y’imisoro y’imbere mu gihugu yagabanutse cyane.

Kuri icyo Kandi hiyongeraho igabanuka rikomeye ku byoherezwa mu mahanga,ibi byose byatewe n’ingamba zikomeye Leta yashyizeho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Ikigega FMI kivuga ko iyi nkunga izafasha gukemura ibibazo by’inguzanyo zihutirwa, harimo ubuzima, kurengera imibereho, no gutera inkunga inzego zibasiwe cyane ndetse no gufasha imiryango itishoboye yazahajwe bikomeye n’ingaruka z’icyorezo.

Related posts

Kirehe: Umukozi ukorana na NAEB kohereza hanze urusenda yambuye abahinzi

admin

Muhanga: Abikorera banenzwe kutishyira hamwe ngo bazamure ubucuruzi

admin

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutseho 58Frw na 60Frw

Chief Editor

Leave a Comment