November 28, 2020
slider Ubutabera

Nyaruguru:Abayobozi babiri mu myanya ikomeye mu karere batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru, Serge Ruzima n’Umuyobozi ushinzwe Imirimo Rusange muri aka Karere (Division Manager) Innocent Nsengiyumva.

Ku rubuga rwa twitter, RIB ivuga ko bombi bakurikiranyweho ibyaha binyuranye harimo gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kwakira ruswa, gukoresha inyandiko mpimbano, gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu bwite no kunyereza umutungo wa Leta.

Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

RIB yaboneyeho kongera kwibutsa abantu bose ko umuntungo wa Leta ari ntavogerwa kandi itazihanganira umuntu wese uzawukoresha nabi.

Related posts

Ibyo u Rwanda na RDC baganiriyeho mu nama yabahuje mu rwego rwo kurwanya Covid19

Chief Editor

Nyanza:Batatu bakekwaho kwica urw’agashinyaguro umwana w’umuhungu bakamuta mu ishyamba batawe muri yombi

Chief Editor

Inteko ishingamategeko yatumijeho abaminisitiri batatu ngo bisobanure ku bibazo bimwe na bimwe

Chief Editor

Leave a Comment