November 28, 2020
Udushya

Inkuba yakubise abajura 18 barimo kugabana ibyo bibye bahita bapfa

Abajura bagera kuri 18 bo mu Ntaraya Adamawa muri Cameroun bakubiswe n’inkuba ubwo bari barimo kugabana ibyo bibye bahita bapfa.

Aho inkuba yabakubitiye ni mu ishyamba riri ahitwa Toungo.

Umuyoboziwa Polisi muri ako gace witwa DSP Suleiman Yahya yemeje ayo akuru avuga ko humvikanye urusaku rw’inkuba rukomeye bagiye kureba basanga ni abantu 18 bakubiswe nayo barapfa.

Ni agace kari hagati ya Koncha muri Cameroon naToungo muri Nigeria kazwiho kuba indiri y’amabandi akunda kwambura abantu baca hafi aho.

Iyi nkuru dukesha Leadership ivuga ko umwe mu batuye muri ako yavuze ko abajura baje bagafata abantu bakabambura ibyo bari bafite harimo n’amafaranga agera kuri miliyoni 20 z’amanayira akoreshwa muri Nigeria.

Ubwo barimo bayagabanira mu ishyamba rya Toungo inkuba yarabakubise abagera kuri 18 barapfa.

Bivugwa ko bayitejwe n’umwe mu bapfumu ukorera muri ako gace nyuma yuko abisabwe n’abaturage bajujubijwe n’abambuzi.

 

Related posts

Umugore yaciye inyuma umugabo we asambana n’umusore barafatana kurekurana birananirana

Chief Editor

Umudepite yahagaritswe burundu mu mirimo azira konka amabere y’umugore bari mu nama

Chief Editor

Umugabo yibeshye ko arwaye Coronavirus ahita yimanika mu giti arapfa

Chief Editor

Leave a Comment