slider Ubukungu

Kayonza:Inzu irimo ibicuruzwa yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka[Amafoto]

Ivuguruye:Inzu y’ububiko bw’ibicuruzwa iherereye mu kagari ka Cyabajwa mu murenge wa Kabarondo mu gikari cy’isoko rya Kabarondo mu karere ka Kayonza yafashwe n’inkongi y’umuriro igice kimwe mu biyigize kirashya kirakongoka.

Amakuru IGIRE ifite avuga ko inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro ari ububiko bw’ibicuruzwa by’abacuruzi batatu aribo Hategekimana Samwuel,Simioni na Mbarushimana Ally.

Iyo nzu yari igizwe n’ibice bitatu;igice kirimo imifuka y’isukari,igice kirimo imifuka y’umunyu ndetse n’ikindi kirimo imifuka irimo ubusa bagurisha (vide).

Muri ibyo bice icyahiye ni igice kirimo imifuka irimo ubusa ndetse n’amasuka ya majagu kubera ko umuriro watangiye kugurumana bajya kubikuramo urugi rukanga gufunguka kandi aho ninaho haturutse iyo nkongi.

Ibindi bice byakinguwe imifuka yari irimo yose abakarani babasha kuyikuramo itarashya.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’akagari ka Cyabajwa aho iyo nzu y’ububiko iherereye, Musayidizi Ananiace, yabwiye IGIRE ko kugeza ubu aho inkongi y’umuriro yaturutse batari bahamenya ariko ko hari gukekwa ko ishobora kuba yakomotse ku nsinga z’amashanyarazi zikoze nabi z’iyo nzu.

Gitifu yavuze ko ibyabashije gukurwa muri iyo nzu bishobora kuba byakuzura imodoka yo mu bwoko bwa FUSO naho ibyahiye akaba atamenya uko byanganaga ariko byari byinshi.

Related posts

Uko ama Fun Clubs ya Rayon sports yagabanye abakinnyi mu rwego rwo kubafasha muri iki gihe cya Covid19

Chief Editor

Imyanzuro y’ubujurire bwa Rayon Sports ku bihano yahawe na FERWAFA yasohotse ishimisha Perezida wayo

Chief Editor

Gicumbi: Amafi yitwa Imamba yahombeje aborobyi muri Muhazi

admin

Leave a Comment