November 25, 2020
slider Ubuzima

Minisante irashima uko Kirehe na Rubavu bari kwirinda ikwirakwira rya covid-19 Kandi haba abashoferi benshi

Minisitiri w’Ubuzima itangaza ko abaturage bo mu turere twa Kirehe na Rabavu bari kwitwara neza mu gukurikiza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya covid-19 nk’ahantu habarizwa abashoferi benshi batwara imodoka nini zambukiranya imipaka.

Mu kiganiro na RBA,Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yavuze ko muri rusange ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 zubahirizwa, gusa ngo hari aho usanga abaturage batubahiriza ingamba zose zashyizweho.

Minisitiri Ngamije yavuze ko akarere ka Rubavu na Kirehe nk’ahantu hagaragara abashoferi benshi batwara imodoka nini zambukiranya imipaka, abaturage baho bitwara neza mu kurwanya ikwirakwira rya covid-19

Ati “Kugeza ubu ibipimo dufite twafashe mu masoko muri Kirehe ntabwo twabasanganye uburwayi, kandi ni abaturage baba baturutse mu mirenge itandukanye baba baje kurema isoko.

Rubavu na ho ni uko, ejo abarwayi twabashije kubona bafite ubu burwayi ni abacuruzi bagenda batwaye imizigo i Goma, ariko iyo bagarutse bajya ahantu mu kato, ntabwo bahura n’abandi baturage. Ariko buri gihe turaza tugasuzuma. Uretse abongabo, nta bandi turi kubona muri uriya mujyi wa Rubavu bafite buriya burwayi”.

Minisitiri Ngamije yibutsa abantu ko gutsinda icyorezo cya Covid-19 bishoboka, buri wese abigizemo uruhare mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.

Asaba abaturage bose muri rusange ko bagomba kwambara udupfukamunwa kandi bakatwambara neza, gukaraba intoki n’amazi n’isabune cyangwa imiti yabugenewe, no guhana intera.

Akarere ka Kirehe gaherereye mu Ntara y’Iburasirazuba kakaba akarere gafite umupaka wa Rusumo aho abashoferi batwara imodoka nini ziva muri Tanzania n’ahandi bakunda guhagarara,bivugwa ko bamwe muri bo bakunze kuvumburwamo ubwandu bwa covid-19.Naho akarere ka Rubavu kagabanya u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,muri ako karere hakunda guhagarara imodoka nini zitwara ibicuruzwa muri RDC Kandi abashoferi bazitwara bakaba bakunze kuvumburwamo ubwandu bwa covid-19.

Related posts

Nyamagabe:Umuganga n’umuforomo basanzwemo Covid-19 bagenzi babo bose bashyirwa mu kato

Chief Editor

Kigali:Abakobwa n’umuhungu baregwa kwangiza imyanya ndangagikitsina ya Sandrine basobanuye neza uko babigenje

Chief Editor

Sobanukirwa ibyiciro by’ibitotsi umuntu anyuramo igihe asinziye

admin

Leave a Comment