November 24, 2020
Hanze

Burundi:Gen.Ndayishimiye yahishuye amagambo ababaje Perezida Nkurunziza yavuze bwa nyuma asa n’uwubasezera

Perezida watowe w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yaraye avuze amagambo ateye agahinda Perezida Pierre Nkurunziza yasize avuze asa n’uwubasezera ariko ntibabimenye.

Nyakwigendera yapfuye bitunguranye tariki ya 8 Kamena 2020,Gen Ndayishimye avuga ko nubwo yitabye Imana ariko yabonye umwanya uhagije wo kumutegura no kumusezeraho.

Aya ni yo magambo ya mbere Ndayishimiye avugiye mu ruhame kuva Nkurunziza yapfa azize “guhagarara k’umutima”, nkuko leta y’u Burundi yabitangaje.

Mu ijambo yagiye agaruka ku ngero zo muri Bibiliya, Ndayishimiye yavuze ko bisa nkaho Imana yari yaramaze kubitegura.

Hari nyuma y’igikorwa cyabaye ejo ku wa gatandatu cyo kwandika mu gitabo mu kwihanganisha umuryango wa Perezida Nkurunziza n’igihugu.

Yagize ati: “Biboneka neza uno munsi ko Imana yavuze iti ‘wowe uzafata uru rugendo ukore ibi, ukore na biriya, na biriya, hanyuma ubirangije, wowe uzahita utaha, uzasiga kandi n’usigara abikora'”.

“Aha ntitwakwirirwa dushidikanya, jye ndashobora kwemeza ko byose ibyabaye ni umugambi w’Imana. Yarabiteguye yo ubwayo, iravuga iti, ‘urugendo rurarangiye…'”

Ijambo riteye agahinda “Mambo kwisha”

Ndayishimiye yavuze ko azakomereza aho Nkurunziza yari agejeje.

Yasabye kwirinda abatuma Abarundi bacikamo ibice muri ibi bihe igihugu kirimo.

Akomeze agira ati”… Abari bari i Gitega barabizi. I Gitega urebye navuga ko ari wo munsi yadusezeye, nta muntu wabishidikanyaho. Amagambo [Nkurunziza] yavuze nimwongere muyatekerezeho, kugeza ubwo anavuga ati ‘ubu turabimitse’.

“Ni ukuvuga yari arangije kuvuga ati ‘jye ndarangije’. Niba mwibuka hari akajambo yavuze ngo ‘mambo kwisha’ [ibintu birarangiye]…”

“Nanjye ubwanjye yabonye umwanya wo kunsezera jyenyine”.

“Twe yaradusezeye n’umuryango. Araduhamagara ati ‘nimuze mbahe umugisha. Turajyana n’umugore wanjye, turajyana, aduha umugisha…Aravuga ati – turimo dusenga, asaba Imana – ‘Ingufu zari zindimo nizibajyemo na bo. Izari mu muryango wacu nizibajyemo”.

Ndayishimiye avuga ko yabonye n’umwanya wo kuvugana na Nkurunziza ku kuburyo bwo kuyobora igihugu ku ho cyari kigeze.

Yagize ati: “Nta kintu navuga ngo mfite icyo nari nsigaje kumubaza. Byose mbifite mu nyandiko [notes] kuko ibyo nari kumubaza byose nabonye akanya, twagiranye ibiganiro byinshi cyane…”.

“N’ijambo ry’Imana yampayeho impamba yaravuze ngo uzakomeze ugendera kuri iri.

“Wagira ngo nyine ntituzongera guhura igihe tuzaba dutangiye ubundi butegetsi. Murabyumva mfite ibyo ngenderaho, ibyo yambwiraga ati ‘ahangoye hari aha, twahakosora gutya'”.

Ndayishimiye yasabye Abarundi bose gukomeza umurage wa Nkurunziza wo gukundana bakumva ko ari abavandimwe ndetse bagakunda igihugu.

I Burundi hari gukorwa iki?

Mu Burundi, leta yatangaje icyunamo cy’iminsi irindwi uhereye ku wa kabiri w’iki cyumweru ubwo yatangazaga urupfu rwa Nkurunziza.

Inama y’abaminisitiri b’u Burundi yateranye ku wa kane yategetse ko “imiziki ihagarikwa gucurangwa mu tubari, inzu z’uburiro n’inzu z’imyidagaduro”.

Abategetsi b’intara za Bujumbura n’umurwa mukuru Gitega, na bo basohoye amatangazo amenyesha ko ibikorwa by’imyidagaduro bibujijwe muri iki gihe cy’icyunamo, ko hemewe gusa gucuranga indirimbo z’Imana.

Ku wa gatanu, urukiko rushinzwe kubahiriza itegekonshinga rwategetse ko Ndayishimiye agomba kurahizwa vuba nka Perezida mushya watowe, ko nta nzibacyuho igomba kubaho.

Related posts

Burundi:Hafashwe inyeshyamba14 izigera kuri 11 zihita zicwa

Chief Editor

Burundi:Hategerejwe inzobere mu gutegura itegeko nshinga rigenga EAC

Chief Editor

Ubufaransa:Ubujurire ku kirego cy’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana bwongeye guteshwa agaciro

Chief Editor

Leave a Comment