November 30, 2020
Ubutabera

Kirehe:Umugabo yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana we w’imyaka 10 y’amavuko

Umugabo witwa Rutaganzwa Donati wo mu mudugudu wa Ryabega akagari ka Mubuga mu murenge wa Musaza mu karere ka Kirehe yasambanyije umwana we w’imyaka icumi y’amavuko amusanze aho yabanaga na nyina kuko bari bamaze imyaka ibiri batabana yarahukanye.

Ayo mahano yabaye ku wa Kane tariki 11 Kamena 2020 aho ariko amakuru aza kumenyekana ku ejo kuwa Gatandatu tariki 13 Kamena

Amakuru agera kuri IGIRE avuga ko uwo mugabo  yari asanzwe atabana n’umugore we kuko batanye mu myaka ibiri ishize umugore arahukana asigira uwo mugabo abana ariko uwo muto w’imyaka irindwi ajyana na nyina.

Muri iyi minsi rero ngo uwo mugabo yakundaga kujya gusura uwo mugore kwabo ngo barebe uko biyunga abe yasubira mu rugo bongere babane.

Ubwo rero kuwa Kane uwo mugabo yasubiye kwa sebukwe kureba umugore we, ahageze asanga ntawuhari ariko ahasanga umwana yabyaranye n’uwo mugore w’imyaka icumi ahita umusambanya.

Bimaze kumenyekana ko yasambanyije uwo mwana,uwo mugabo n’ababyeyi b’uwo mugore bashatse uburyo babihisha ngo kuko umugore yangaga kuba yarega umugabo we ngo adafungwa maze azasigare arera abo bana wenyine.

Nyuma batumyeho abantu ngo bumve icyo kibazo maze babafashe kwiyunga,maze hazamo n’uwushinzwe umutekano mu mudugudu.Bamaze kumva ibyo uwo mugabo yakoze ndetse nawe abyemera ko yasambanyije umwana we akanabisabira imbabazi ubwo uwo ushinzwe umutekano niwe yahise atanga amakuru.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Kirehe ushinzwe imibereho myiza Mukandarikanguye Gérardine yemereye IGIRE ko ayo makuru ariyo nawe yayumvise ariko ko nta byinshi ayaziho ahubwo ko twabaza umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musaza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musaza, Bihoyiki Leonard yabwiye IGIRE ko amakuru yatumye Rutagengwa w’imyaka 43 y’amavuko afatwa,yatanzwe n’umwana we bivugwa ko yasambanyije.

Ati”Umwana yatanze amakuru y’uko se yaje amwubarara hejuru arangije akajya amukora ku gitsina.Tumaze kumenya amakuru,nibwo twahise tumushyikiriza sitasiyo ya RIB ya Kigarama.Umwana yabibwiye abandi bana bagenzi be noneho abo bana barabivuga, ubwo natwe nk’ubuyobozi dushakisha amakuru umwana tumugezeho avuga uko byagenze”.

Gitifu Bihoyiki avuga ko amakuru y’uko habanje kuba ubwumvikane hagati mu muryango ngo ibyabaye bitajya hanze,atayazi ayo azi ari umwana yabahaye ari nayo yatumye Rutagengwa atabwa muri yombi.

Ingingo yi 133 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina ari byo;gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana,gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana,gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri bikurikira,uwo muntu aba akoze icyaha.

Ubwo Rutaganzwa aramutse abihamijwe n’urukiko, azahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Naho iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

 

Related posts

Urubanza rwa Me Evode Uwizeyimana ushinjwa guhutaza umusekirite rwarashyinguwe ntiruzaba

Chief Editor

Gatsibo:Kanyeshyamba yaguwe gitumo arimo kubaga inyamaswa yiciye mu ishyamba

Chief Editor

Nyaruguru:Abayobozi babiri mu myanya ikomeye mu karere batawe muri yombi

Chief Editor

Leave a Comment